00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Bibukijwe ko ukunda gusoma aba ari umufatanyabikorwa mwiza wa Leta

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 February 2015 saa 08:52
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Rusizi basabwe kugana isomero kugira ngo bahakure ubumenyi buzabafasha mu buzima bwa buri munsi, bibutswa ko umuturage ukunda gusoma aba ari Umufatanyabikorwa mwiza wa Leta.

Ibi aba baturage babisabwe ku wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2015, ubwo bari mu birori byo gutaha isomero rusange ryo muri aka karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe ryashyizwe mu nzu y’urubyiruko ya Rusizi YEGO Center.

Mushinzimana Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akarere ka Rusizi yasabye abaturage ba Rusizi kugira umuco wo gukunda gusoma no kuwutoza abana babo bakiri bato.

Mushizimana yagize ati: “Gusoma ibitabo ni isoko y’ubumenyi kandi ubumenyi bubyara byose rero uru rumuri duhawe turubyaze umusaruro. Ndasaba abayobozi b’Imirenge bari hano ko bakangurira buri muturage kugana isomero”.

Kuva iburyo ujya i Bumoso: Karambizi Oleg intumwa ya minispoc, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi

Uyu muyobozi yavuze ko uyu munsi ari uw’intangiriro y’ubuhanga n’ubumenyi mu karere ka Rusizi, akaba yemeye ko bazafasha iri somero mu buryo bwose kugira ngo rirusheho gutera imbere no gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi bwose bushoboka.

Karambizi Oleg Olivier, umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero rikuru ry’Igihugu wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco yabwiye abaturage ba Rusizi ko isomero ari ityarizo ry’ubwenge akaba yasabye buri wese kurigana no kurikundisha abandi.

Karambizi Oleg yagize ati: “Umuturage ukunda gusoma ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, ndabasaba rero kugira umuco wo gusoma no kubikundisha abakiri bato. Mu iterambere ry’Igihugu turimo utazi gusoma azasigara inyuma kuko rishingiye ku bumenyi”.

Abafatanyabikorwa muri iyi Gahunda

Karambizi Oleg yabikije ababyeyi n’abarezi (abarimu) ko aribo bafite uruhare runini mu kwigisha no gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma no kwandika.

Ibirori byo gutaha isomero ryo mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe byaranzwe n’imikino itandukanye irimo Karate, Kungu Fu, imbyino gakondo n’imivugo.

Iki gikorwa kimwe n’ibindi byabaye mu gihugu hose bikaba byari mu cyumweru cyahariwe gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma cyatangiye tariki ya 16 Gashyantare 2015, kikaba cyarateguwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibinyujije mu isomero ry’Igihugu n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Karambizi Oleg Olivier wari uhagarariye MINISPOC atanga ubutumwa bwatuma abaturage baba abafatanyabikorwa beza ba Leta

Iki cyumweru kikaba cyararanzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo gusoma no kwandika ,imivugo y’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gutanga ibitabo, imurikabitabo, gusura amasomero n’ibindi bigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma.

Rusizi YEGO Center yafunguriwe abaturage ngo bagire umuco wo gusoma
Abana bashimishijwe n'ibitabo basanze muri iryo somero, biyemeza kuzajya baryitabira
Hari na Mudasobwa zishobora kugufasha gusoma ibitabo byo kuri Internet cyangwa gushakisha igitabo kiri mu isomero
Uwo muhango wari witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, iza gisivili, iza Polisi n'iza Gisirikare
Abakinnyi ba Taekwondo na bo bari mu basusurukije ibirori, ariko impano ya bo igomba kunganirwa no gukunda gusoma ibitabo
Abari aho bashimishijwe n'imyino nyarwanda z'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages