Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2020, ubwo umumotari wari ubatwaye yashakaga kunyura ku ikamyo bakagwa mu mapine yayo. Umumotari yahise aburirwa irengero.
Amakuru avuga ko iyo moto yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, ikaba yari ihetse abantu batatu aribo Nyiranzirorera Alexienne w’imyaka 52 wari kumwe n’umukobwa we Mukandayisenga Rachel w’imyaka 32 n’umwana we w’umwaka umwe.
Imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe mu gihe uwari utwaye moto agishakishwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!