Babitangaje ku wa 25 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1993 mu Burundi habaye intambara bamwe mu Barundi bahungira mu Rwanda. Mu bahungiye mu Rwanda harimo abafatanyije n’interahamwe kwica Abatutsi.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muganza, Mujyambere Boniface yavuze ko mu 1993 ubwo impunzi z’Abarundi zageraga mu kibaya cya Bugarama, Abatutsi bo muri aka gace batongeye kugira amahoro kuko izo mpunzi zafatanyaga n’Interahamwe mu kubatoteza no kubica.
Ati "Hari Abanyarwanda bafatanyije n’izo mpunzi z’Abarundi, bireze bemera icyaha, bazi izo mpunzi biteguye kudufasha kugaragaza izo mpunzi zigahanirwa ibyaha zakoze kuko Jenoside ari icyaha kidasaza".
Mujawamariya Veneranda warokokeye mu Murenge wa Muganza yavuze ko izo mpunzi zabaga ziri kumwe n’Interahamwe mu bitero.
Ati "Aha hose Abarundi bari bahuzuye, mu bitero byazaga kuduhiga, kutwica no kudusahura harimo n’Abarundi".
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko Abarundi bagize uruhare rukomeye kandi ko bitabaye mu Karere ka Rusizi gusa, atanga icyizere ko igihe kizagera kababiryozwa kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.
Ati "Icyaha cya Jenoside ntabwo gisaza. Umuntu ashobora gukorera icyaha Jenoside mu Rwanda agasubira iwabo, mu Burundi cyangwa muri Congo ariko ubutabera buzakora akazi kabwo. Uwagize uruhare muri Jenoside Aho ari hose igihe azabonekera azahura n’ijisho ry’ubutabera".
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muganza ruruhukiyemo Abatutsi barenga 360 barimo abagore 38 n’abana 8.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!