00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Ba Gitifu 2 batawe muri yombi, abandi 6 bashobora kubakurikira

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 5 September 2015 saa 12:56
Yasuwe :

Nyuma ya raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu Karere ka Rusizi igaragaza ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 8 batakoresheje neza amafaranga yo muri gahunda ya VIUP, babiri muri bo bamaze gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Leonard, hamwe n’uw’Umurenge wa Butare, Sibomana Placide, bari mu maboko ya Polisi, bakekwaho gukoresha nabi amafaranga yo muri gahunda ya VUP.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yatangarije IGIHE ko raporo yakozwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta muri ako Karere, yagaragaje ko hari amafaranga atarakoreshejwe neza muri gahunda ya VUP, abo banyamabanga nshingwabikorwa bakaba barahamagajwe na polisi ariko bikaba bitazwi niba bafunze.

Yagize ati "Bahamagajwe na Polisi kugirango igire ibyo ibabaza ku bijyanye n’amakosa imaze iminsi ikurikirana muri iyo mirenge, y’imicungire y’amafaranga ya VUP, bigaragara ko hashobora kuba harimo ibitarakozwe neza, ntituzi neza ko bafunzwe, icyo tuzi ni uko bahamagajwe ejo."

Akomeza avuga ko raporo y’igenzura ry’umwaka wa 2013-2014, igaragaramo amakosa mu micungire ya gahunda ya VUP, mu mirenge igera ku 8 yo mu Karere ka Rusizi.

Yagize ati "Raporo ya ‘Auditeur’ (umugenzuzi) w’imari igaragaza ibigo ibigo nderabuzima bitakoresheje neza umutungo hamwe n’imirenge igera ku 8 itarakosheje neza amafaranga ya gahunda ya VUP, amakuru dufite ni uko ubu hamaze guhamagazwa babiri, ariko n’abandi bazakomeza babazwe."

Yongeyeho ati "Umuntu wese ugaragaweho n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta aba agomba kubibazwa. Imirenge ya Nkungu, Bweyeye, Giheke ni yo yagaragayemo ibibazo cyane, ariko ntawavuga ko abayobozi b’iyi mirenge bafunze, ahubwo barimo guhamagazwa ngo bagire ibyo babazwa."

Mu bigo nderabuzima hagaragayemo imicungire y’umutungo idahwitse…

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko Ikigo nderabuzima cya Bugarama mu Murenge wa Muganza, hamwe n’ikigo nderabuzima cya Gihundwe mu Murenge wa Kamembe hagaragaye ikibazo kijyanye n’imicungire y’umutungo idasobanutse.

Ati "Hamwe amafaranga aba yarasohotse ariko adafite inyandiko ziyasohora cyangwa se zaba zinahari zikaba zituzuye nk’uko bisanzwe. Aya makosa rero aba agomba gukosorwa cyane ko ushobora no gusanga bafite ibisobanuro byabyo, ariko iyo babivuze hakurikizwa amategeko."

Akomeza avuga ko no mu bindi bigo nderabuzima hagiye harimo ibyo yise ‘utubazo’ ariko ngo ibi bigo byavuzwe haruguru ni byo byasazwemo ibibazo cyane.

Avuga kandi ko uyu mwaka ari bwo ubugenzuzi bwagaragaje ko hari amakosa akomeye abayobozi bakwisobanuraho cyangwa se ngo bigaragara ko ari isubiracyaha, ariko kandi ngo ubugenzuzi buri mwaka burakorwa.

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages