Ubuyobozi bwabasabye kuva muri aka gace mbere y’uko imvura nyinshi itangira kugwa muri Nzeri, nyuma y’uko isuzuma ryakozwe kuri uyu musozi rigaragaje ko harimo amazi menshi ashobora gutuma umusozi ushenguka.
Icyakora aba baturage bavuga ko kwimuka atari ikibazo, ahubwo ko bahangayikishijwe no kuba batabwiwe aho bazerekeza n’uburyo bazabona aho kubaka.
Nirere Jean Bosco atuye muri aka gace n’umugore we ndetse n’abana 10. Yabwiye IGIHE ko yari amaze kuvugurura inzu ye, bityo kwimuka bitamworoheye.
Ati “Mfite umugore n’abana 10, nari maze kuvugurura iwanjye. Ni byo koko uyu musozi warasadutse, ariko imyaka itatu irarangiye kandi ubu hatangiye kumeraho ibiti n’ibyatsi hari n’abatangiye kuwuhingaho. Abari bawuturiye barimuwe bacumbikishwa amezi atatu bishyurirwa n’Umurenge, ariko ubu bari kwiyishyurira.”
Yakomeje avuga ko abaturage basabwa kwimuka ariko bakaba batagira amakuru ahagije ku hantu bazatura.
Ati “Baratubwiye ngo tuzimuka, ariko ntibatubwira aho tuzimukira. Leta ifite ubutaka, niduhabwe aho twubaka, n’iyo yaba ari icyumba kimwe. Ariko kuva aha ntahandi dufite ho kujya.”
Mugereza undi muturage wo muri aka gace, avuga ko atumva impamvu abaturage batigeze baburirwa hakiri kare ko uwo musozi ushobora guteza ikibazo.
Ati “Kuva uyu musozi wariduka nta muyobozi wigeze aza ngo atubwire ko harimo ikibazo kugira ngo tube twahava. Twe tubona hari ikindi kigamijwe batari kutubwira. Njye rero sinzava aha.”
Uyu muturage avuga ko kutamenya aho bazajya gutura ari byo bibatera impungenge kurushaho.
Ati “Baratubwira ngo dusohoke tugende tutazi aho tujya. Niba bashaka ko tujya gutura mu biti ntitubizi.”
Mukabahizi Zaina, umaze imyaka itandatu atuye mu Mudugudu wa Muko, na we avuga ko abaturage bakeneye kubanza gusobanurirwa gahunda yo kwimurwa.
Yagize ati “Abari batuye kuri uyu musozi barimuwe baracumbikirwa, ariko nyuma yo kutishyurirwa amafaranga y’ubukode bamwe bagarutse mu nzu zabo. Abandi umusozi wasenyeye kugeza ubu ntibarabona aho batura.”
Yongeraho ko abaturage batumva neza impamvu yo kwimurwa igitaraganya, cyane cyane ko hakomeje ibikorwa remezo hafi y’uyu musozi.
Ati “Niba koko ari ikibazo cy’uyu musozi, ntabwo baba bari kubaka umuhanda munsi yawo. Ntabwo tuzimuka batatweretse aho tugomba kujya cyangwa ngo baduhe amafaranga y’ingurane.”
Abaturage bavuga ko batangiye gusaba ko mbere yo kwimurwa bahabwa ibisobanuro birambuye, bakerekanwa aho bazatura ndetse hakagaragazwa uburyo bwo kubafasha kubona amacumbi.
Mbarushimana Anastase utuye mu Mudugudu wa Muko, yagize ati “Leta ni yo itureberera, ntabwo tubananiza. Nimutwimure ariko mugire aho mutwerekeza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel avuga ko gusaba abaturage kwimuka bidafite aho bihuriye n’ubucuruzi cyangwa gushaka ubutaka bwabo, ahubwo ko ari ingamba zo kurengera ubuzima bwabo.
Avuga ko inzobere zasuzumye imiterere y’uyu musozi, zikagaragaza ko imvura nyinshi ishobora kwinjira mu butaka inyuze mu bumene bwatewe no gucika kwawo, bikongera ibyago by’inkangu.
Sindayiheba yagize ati “Gusaba abaturage kwitegura kwimuka rero ni uburyo bwo kurinda ubuzima bwabo, ntabwo ari impamvu y’ubucuruzi cyangwa inyungu rusange ku buryo hasabwa ingurane, ni ukurengera ubuzima.”
Ubuyobozi kandi buvuga ko Bugarama iherereye mu gice kirimo ibirunga byazimye, bityo hakaba hari ibyago by’ibiza bisaba ko abaturage n’inzego bireba bakomeza kugira ingamba zo kwirinda.
Ku kibazo cy’aho abaturage bazatura nyuma yo kwimuka, ubuyobozi buvuga ko nta muturage uzasabwa kuva mu rugo ngo asigare nta hantu aba.
Meya Sindayiheba kandi yavuze ko abazakurwa muri ako gace bazafashwa kwishyurirwa ubukode bw’icumbi, mu gihe hazaba hagikorwa isuzuma rishingiye ku mpinduka zizaba zabaye kugira ngo hafatwe icyemezo kirambye.
Ati “Ntabwo abaturage bazabaho ntaho kuba, gutura bafite. Ahubwo bazafashwa kwishyurirwa ubukode bw’icumbi, nyuma yaho hazasuzumwa bitewe n’impinduka hafatwe ikindi cyemezo.”
Akarere kandi kavuga ko gakomeje, ku bufatanye n’izindi nzego, gushaka ubushobozi bwo kubona uburyo iyi miryango yazatuzwa mu buryo burambye.
Umusozi watangiye kuriduka mu 2024
Uyu musozi watangiye kuriduka mu rukerera rwo ku wa 4 Werurwe 2024. Ubutaka bwakomeje kugenda bwimuka bugarurwa n’Umugezi wa Cyagara ku ruhande rumwe ku rundi busandara mu muhanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ku buryo bwangije burundu inzu 10 yari hafi yawo.
Mu rwego rwo gukumira impanuka no kurinda ubuzima bw’abaturage, imiryango 36 yakuwe muri ako gace icumbikishwa ahandi.
Nyuma y’imyaka isaga ibiri, abaturage basigaye muri ako gace bongeye gusabwa kwimuka kubera impungenge z’uko imvura nyinshi ishobora kongera gutuma umusozi uriduka
Nubwo abaturage bavuga ko bitaye ku mutekano wabo, ariko barasaba ko kwimurwa bikorwa mu buryo bubaha uburenganzira bwabo, bakabanza kumenya aho bazatura n’ubufasha bazahabwa.
Kugeza ubu, ikibazo gikomeye aba baturage bashyize imbere ni ukumenya aho bazerekeza mu gihe basabwa kuva mu ngo zabo bitarenze kuri ku wa 17 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!