Aba bahinzi bavuga ko kugera ubu Leta yabimye ibyangombwa by’ubutaka bigatuma nta gikorwa na kimwe cy’iterambere bashobora kubukoreraho.
Abo baturage basangiye ikibazo cyo kwimurwa n’abandi baturage, bafite ibyangombwa by’ubutaka, b’imidugudu igera ku icyenda y’akagari ka Pera n’abandi b’indi midugudu irindwi y’Akagari ka Ryankana, bose hamwe bagera ku 3000, aho batuye hateganywa kwagurirwa igikorwa cy’ubuhinzi bw’umuceri muri iki kibaya cya Bugarama.
Umwe muri abo baturage, Ndabamenye Willy yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo bari bahungutse mu 1995, hamwe na bamwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu misozi ya hafi aho n’indi misozi ya Gikundamvura, babanje kugenda bacumbikirwa hirya no hino, ariko biza kuba ngombwa ko bahabwa aho gutura.
Ndabamenye avuga ko ubuyobozi bw’icyari Komini ya Bugarama bwabatuje ahantu hangana na hegitari 60, ushyizemo n’aho guhinga hangana na are 10 bahawe.
Nk’uko imyanzuro ibatuza igaragara mu ibaruwa bafite ivuga, bari bahahawe burundu, icyo gihe baranubakirwa baratura, batangira kuhateza imbere, ya mazu bahubakiwe ashaje bahubaka andi, bizanira umuriro n’amazi kuko bumvaga ari ahabo.
Ndabamenye avuga ko mu gihe ibarura ry’ubutaka riziye abatangaga ibyangombwa by’ubutaka babahaga ibyanditseho MINAGRI, hasi bakandikaho amazina yabo bakanavuga ko ubutaka ari ubwo guhingaho atari ubwo guturaho, bikabayobera.
Aba baturage bagiye babaza abayobozi batandukanye bakababwira ko aho hantu ari aha MINAGRI, ko izahagurira igikorwa cy’ubuhinzi bw’umuceri, ko bagiye kuhabakura bakabimurira ahitwa Kibangira, m u mudugudu wegeranye n’aho batuye.
Bavuga ko iki kibazo ngo bakigejeje mu nzego zinyuranye zirimo na perezidansi ya Repubulika bandikiye ku wa 17 Mutarama 2012, basaba kurenganurwa. Bifuza ko bakurwa muri iki gihirahiro bamazemo igihe kuko ubu butaka nta kintu babukoreraho kiramba n’ibyo babukozeho mbere bakaba bavuga ko byangirika ntibisanwe.
Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba Jabo Paul yabakoreshaga inama umwaka ushize, yababwiye ko byanze bikunze bazajyanwa aho Kibangira aho bari bakahava n’ubwo batabishaka, bavuga ko bagomba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi Banyarwanda, bakazimurwa bikurikije amategeko badahutajwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo Kankindi Léoncie yasobanuye ko bazareba niba koko ubwo butaka ari ubwa MINAGRI n’ukuntu bwahawe abo baturage iriya minisiteri ntigire icyo ibivugaho.
Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI Musabyimana Innocent yabwiye Imvaho Nshya ko gahunda yo kuhagurira ibikorwa ihari.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO