00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abanyarwanda 64 bigobotoye ingoyi ya FDLR

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 August 2015 saa 11:17
Yasuwe :

Abanyarwanda 64 bageze mu Rwanda baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bakavuga ko bahangayikishijwe na bene wabo badakozwa ibyo gutandukana na FDLR.

Kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama nibwo abagabo 3, abagore 19 n’abana 42 bageze ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR.

Muri bo abenshi bakomoka mu cyahoze ari Perefagitura ya Cyangugu, Kibuye, Butare, Byumba na Ruhengeri bakaba bose ngo bahangakishijwe n’abakiri mu mashyamba banangiye gutaha.

Dusabimana Jeannette yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, ati: “Imyaka ibaye 2 mbana n’umugabo udakozwa ibyo gutaha, birambabaza kuko uko iyo mubwiye gutaha ansubiza ko mukuraho induru, ko niba nshaka gutaha ntaha , kandi nyamara tujya kubana yanyijeje gutaha mu Rwanda.’’

Abatahutse biganjemo abana bato (Ifoto:Imvaho Nshya)

Abagize amahirwe yo kwiga bavuze ko ubumenyi bakuye mu mashyamba bazabubyaza umusaruro bateza u Rwanda imbere bafatanyije n’Abanyarwanda kuko ngo bamaze gutera intambwe nziza.

Nsabimana Willy we ngo yagize amahirwe yo kubasha kwiga amashuri yisumbuye nyuma yo gutoragurwa n’umunye-Congo akamujyana iwe, akanamushakira ishuri.

Yagize ati “Nshimishijwe n’uko ubumenyi nkuye hariya ngiye kubukoresha mu kubaka igihugu cyanjye, n’abandi nibatahe bareke gukomeza guta igihe kuko gihenze cyane(igihe)”.

Abo mu mutwe wa FDLR, Leta y’u Rwanda imaze igihe ibashishikariza gutaha bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe, abafite ibyaha nabo bagakurikiranwa n’ubutabera.

Muri Congo hahungiye Abanyarwanda benshi mu 1994, hagendamo n’abasize bikoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo hari impuzi z’Abanyarwanda zikiri hirya no hino ku Isi, kuwa 30 Kamena 2013 hasohotse itangazo rikuraho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y’umwaka wa 1959 na 1998.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .