00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abantu bane bafatanywe udupfunyika 3100 tw’urumogi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 February 2025 saa 07:02
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi abantu bane barimo batatu bacuruzaga urumogi n’umukiliya umwe wari uje kugura urwo kunywa. Hafashwe udupfunyika 3100.

Mu bafashwe barucuruza harimo umugore umwe n’abagabo babiri, bakaba bakurikiranyweho gutunda no gucuruza urumogi.

Bafatiwe mu mukwabu wakorewe mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi.

Muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abantu bafatanwa urumogi, ikintu Polisi y’u Rwanda ivuga ko giterwa n’uko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko ikiyobyabwenge cy’urumogi ibituma bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu bakekaho gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure Twizere yabwiye IGIHE ko aba bantu bafatanwe udupfunyika 3100, twinjiye mu Rwanda tuvanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Impamvu muri iyi minsi muri kubona ibirego by’abantu bafatanwa urumugi bisa n’ibyiyongereye biterwa n’uko abaturage basigaye baduha amakuru ari benshi. Abaturage baraduhamagara bakatwubwira ko kanaka ari kwangiriza urubyiruko, twagerayo tukamufatana urumogi”.

SP Karekezi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abo bantu bafatwa, avuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu kurwanya ibyaha no kubaka umuryango utarangwamo ibiyobyabwenge.

Ati “Tuributsa abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uwo ari we wese wishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda, byangiza urubyiruko kandi bikagira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi”.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Mu Karere ka Rusizi abantu batatu bafatanywe udupfunyika 3100 tw'urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .