Tariki ya 7 Mata 2015, uwitwa Mukangwije Verene utuye mu Kagari ka Ryankana muri uyu Murenge yatwikiwe ikiraro yagiye mu bikorwa byo kwibuka.
Bukeye bwaho undi witwa Uwizeyimana Bernadette wo mu kagari ka Pera gahana imbibi n’aka Ryankana yahohotewe n’abantu atamenye bamusanze mu znu ye bakamukubita nkuko yabitangarije Radio Rwanda dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Dusanga urwandiko ruvuga ko ntagomba kurangiza icyunamo batanyishe kandi bakanyica nkuko bishe papa.”
Yakomerje avuga ko atari ubwa mbere ahohotewe kuko bibaye inshuro ya kane.
Ati “Inshuro ya kane ni iyi bansanze mu nzu, ngiye kumva numva ibuye ringuye hano ku gahanga, mu gihe ndi kubyuka ndi kwambara numva ikindi kirahurudutse kingwa mu rubavu, mpita mboroga, mu gikari naho numva bamennye ibindi bintu byari bihari.”
Icyo gihe ngo umuturanyi we babana mu rugo rumwe yaje kuvuza induru , abantu bahita bababura basanga barenze, bahata icyuma.
Abaturanyi be bibaza icyo bamuziza kuko asanzwe abana neza nabo ku buryo hari n’abavuga ko abakopa ibiribwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bugarama Nyiragaju lucie Janviere yavuze ko uyu Murenge ukora ku gihugu cy’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishobora no guturukamo abanzi b’igihugu, bagakora bene ibyo bikorwa.
Yakomeje avuga ko abaturage babo babigisha ariko bakajya kenshi muri ibi bihugu ku buryo hashobora kuba hari n’ababashyiramo inyigisho mbi bakabavanamo inziza bahabwa n’ubuyobozi.
Yavuze ko bagiye gukomeza gukaza umutekano w’abarokotse n’abaturage muri rusange batuye muri uyu murenge bafatanyije n’inzego z’umutekano.
Ku kibazo cy’uyu muryango ukunze guhohoterwa,Nyiragaju yavuze ko binashobotse bashaka uko bawimura ngo udakomeza guhohoterwa.
Ati “Ariko nk’uyu mubyeyi twareba igishoboka cyose pe, binashobotse umuntu yamwimura aha hantu atuye tukareba ahandi dushobora kumutuza kuko bigaragara ko hashobora kuba aha hantu naho ubwabo haborohereza kumugeraho.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside mu mwaka wa 2008 ryaje kuvugururwa mu wa 2013 rigena igihano cyo kuva ku myaka itanu kugera ku munani n’ihazabu y’ibihumbi 50 kugera kuri miliyoni ku wahamwe n’iki cyaha.
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO