00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abamotari batangiye kwegerezwa serivisi zo kubaha ibyangombwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 26 May 2017 saa 12:53
Yasuwe :

Mu gihe abamotari bo mu Karere ka Rusizi bavugaga ko kubona ibyangombwa bibemerera kwinjira mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto(Autorisation de transport) bibagora iyo batumye abaperezida b’amakoperative, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko kizakomeza gahunda cyatangiye yo kwegereza abamotari izi serivisi.

Aba bamotari bavuga ko hari igihe bamara igihe kinini kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka badafite ibyangombwa by’urugendo, ibi ngo bibagiraho ingaruka zirimo gufatwa bagacibwa amande na polisi kandi amafaranga y’urwo ruhushya baba barayishyuye kuri koperative ngo iyashyikirize RURA.

Sindikubwabo Eric ati “Aabayobozi ba Koperative tubatuma ibyangombwa ariko tugategereza tugaheba, kandi uko ngiye mu muhanda polisi iramfata, perezida ambwira ko ikibazo ari RURA, nkibaza impamvu tudahabwa ibyangombwa kandi twarishyuye.”

Ubwo RURA yegeraga abamotari bo mu Karere ka Rusizi ngo bashyikirizwe izi serivisi, brishimye basaba iki kigo gukomeza kubegera kuko bizatuma barushaho gukora neza.

Munyentwari Athanase ati “Byanejeje cyane bitewe n’uko twajyaga dukunda gutanga amadosiye yacu mu makoperative bikadutindira cyane ariko mbonye uko babikora byoroshye kandi byihuta.”

Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yabwiye IGIHE ko batangije gahunda yo gusanga abamotari aho bari bakabaha ibi byangombwa, kandi ko izahoraho mu gihugu hose.

Ati “Tumaze iminsi muri iyi ntara ndetse tuzanakomereza no mu tundi turere tw’igihugu kugira ngo duhure n’abamotari tuganire impamvu; si iyindi ni uko bafite ibibazo, twiyemeje kuza kugira ngo tubumve tubatege amatwi batubwire imbonankubone, twumve ibibazo twakemura cyane ibijyanye n’ibyangombwa byo gutwara abagenzi bavuga ko bitinda kuboneka.”

“Hari abayobozi bashinzwe amakoperative nibo badutumaho natwe nibo tubatumaho iyo twakoze ibyangombwa. Hari abavuga ko bamaze amezi ndetse n’abamaze umwaka babitegereje; abayobozi babo ntibababwiza ukuri kuko babifitemo inyungu.”

“Umuyobozi bamuha itike y’ibihumbi bigera kuri 20 kugira ngo ajye kubashakira ibyangombwa i Kgali. Iyo ukubye n’umubare w’abanyamuryango, amafaranga aba menshi bikaba inyungu ze ku giti cye. Iyo avuze ngo RURA yatinze kuduha ibyangombwa bumva ko amakosa ari ayayo ariko akenshi ni izo nyungu baba bakura mu banyamuryango kandi kuri twe ntabwo ari byo; aho tubimenye tuzajya tuzenguruka kenshi.”

Mu karere ka Rusizi habarizwa abamotari 1300 bibumbiye mu makoperative arindwi.

Abamotari bahabwa ibyangombwa hafi y’aho bakorera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages