Iki gikorwa cyabereye mu rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi.
Mu 1996 nibwo Ihuriro Unity Club Intwararumuri ryashinzwe; ku gitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame hagamijwe kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Kuva uwo munsi kugeza ubu iri huriro rigaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije kurushaho kunga ubumwe mu Banyarwanda ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukagwije Verena wari utuye mu Murenge wa Bugarama watanze ubuhamya bw’uko yarokotse avuga ko kuwa 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga byari agahomamunwa kuko ku ikubitiro bahise bica abana be batatu ndetse n’umugabo we.
Nyuma ngo baje nawe kumuhiga n’umwana yari asigaranye bica uwo mwana, Mukagwije arokoka ku bw’Imana.
Ati “Nanjye baje kunyica bansanga mu rugo n’umwana nari mfite we baramwishe njyewe ndabinyugushura mba nyereye ku rukwi amazi narintetse ahita amenekaho yose aratwika bahita bansinga aho bazi ko na pfuye.”
Kuva ubwo ngo yabayeho ahigwa, icyakora Ingabo za RPF zaje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziramurokora gusa yisanga wenyine nta muryango asigaranye.
Yakomeje avuga ko nubwo yasigaye wenyine yaje guhabwa inka yo kujya imukamira ariko abaturanyi be bagahora bamuhoza Ku nkenke batera amabuye ku nzu , ku buryo ni yo nka baje kuyitwikira mu kiraro.
Nyuma akarere kaje kwanzura ko agomba kujya kuba muri uru rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi, aho avuga ko yasanze umuryango yari yarabuze umwomora ibikomere ndetse bamugarurira icyizere cy’ubuzima akaba ashimira Perezida wa Repulika Paul Kagame.
Angelina Muganza n’abo bazanye bo muri Unity Club Intwararumuri yavuze ko baje gufata mu mugongo izi ntwaza ndetse no Kwibuka imiryango yabo n’abavandimwe babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati" Madame Jeannette Kagame yadutumye muri uru rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi aho twaje kubafata mu mugongo, gukomeza ndetse no gufatanya nabo kwibuka imiryango yabo ndetse n’abavandimwe n’inshuti zabo babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Ubutumwa twazanye ni ukubabwira ngo impore ni bakomere, bakomeze batwaze. Ni ukubashimira ko babaye intwaza ngo nubwo hari akababaro ndetse n’inkovu ariko batwajije bagatoranya kubaho bakabona ubuzima kandi bakibuka biyubaka.”
Mu gihugu hari ingo z’Impinganzima enye za Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Urugo rwa Rusizi rurimo intwaza 37.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!