Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena mu bukangurambaga bwiswe "BAHO NEZA" bw’Umuryango Imbuto Foundation .
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira serivise zigamije gusigasira ubuzima.
Nkuko babitangarije IGIHE, abatuye mu Murenge wa Muganza bavuga ko mbere yo guhabwa ubukangurambaga, batinyaga kubwira abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Tabaro Dismas, umuturage wo muri uwo murenge yagize ati “Mbere twatinyaga kubwiza abana ukuri ku bijyanye n’ imyorokere. Twagiraga isoni ariko ubu tugiye gufata iya mbere kuko twabisobanuriwe byimbitse ".
Mukashema Veronica na we yavuze ko mbere batinyaga gusobanurira abana babo imihindagurikire y’imibiri y’abana babo, bikaba byabaviramo kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi.
Yagize ati "Nk’umumbyeyi ntabwo twabwiraga abana bacu kuko byaduteraga isoni, bigatuma abana batwara inda zitatengayinjwe, ariko ubu muri ubu bukangurambaga tugiye aho dutuye gushishikariza abana gahunda yo kuboneza urubyaro".
Mukamurara Rutamu Helena wari uhagarariye umuryango Imbuto Foundation, yavuze ko kudasobanurura abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bishobora gutuma bahohoterwa.
Ati “ Twaje gukangura abaturage tubibutsa ko ihohoterwa rihari bakamenya n’uburyo barirwanya. Iyo uganirije umwana akiri muto n’iyo agize ibyago agahohoterwa arakubwira. Ababyeyi bagomba gutega amatwi abana ,ntibibe igihe akoze ikosa ahubwo agahozaho.”
Akarere ka Rusizi kari mu turere dufite umubare wo hejuru w’abana baterwa inda dore ko raporo zigaragaza ko abasaga 500 buri mwaka baterwa inda zitateguwe.



















TANGA IGITEKEREZO