00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ababyeyi basubiye kubyarira nzira babuze uko bagera ku ivuriro byihuse

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 4 September 2017 saa 11:54
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Butare n’igice kimwe cy’abo mu mirenge ya Nyakabuye na Gikundamvura muri Rusizi bararira ko ababyeyi basigaye babyarira mu nzira kubera ko imbangukiragutabara yabafashaga kubageza ku kigo nderabuzima n’ibitaro imaze amezi atatu idakora.

Abaturage bavuga ko mbere bajyaga bagira umubyeyi ushatse kubyara bagatumaho imbangukiragutabara ikaza kubafata ku buryo umubyeyi yageraga ku kigo nderabuzima no ku bitaro neza ariko ubu nta bundi buryo uretse kubaheka, kuko imbangukiragutaba yapfuye.

Umuturage witwa Nkizamacumu Jean wo muri BUtare yabwiye IGIHE ati “Mbere nta kibazo twari dufite itarapfa , reba nawe nk’ubu iyo uva iwacu mu Kagari ka Rwambogo ujya ku bitaro bya Mibirizi ni umunsi wose nabwo ari umusore uzi kugenda cyane, turiho nabi iyo umurwayi arwaye ukodesha moto cyangwa bakamuheka ku ngobyi ababyeyi bamwe babyarira mu nzira ariko ntawe urapfa.”

Mugenzi we Nyirarukundo Grace nawe yagize ati “Ibibazo dusigaye duhura nabyo cyane ni ibyerekeranye n’igihe umugore atwite kugira ngo agere ku bitaro, biraturushya cyane. Twongeye tukabona tugize imbangukiragutabara natwe ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo byadufasha, hari ababyarira mu nzira imbangukiragutabara iva Mibirizi ikagera Nyabitimbo ikongera ikajyana umurwayi, umurwayi aba yananiwe cyane.”

Kugeza ubu aba baturage bavuga ko hari abagore batatu bazi bo muri ako gace banananiriwe mu nzira, bakabyara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Habiyaremye Janvier, yavuze ko ikibazo cy’iyo mbangukiragutabara yapfuye kizwi ariko akavuga ko ishobora gusubira mu muhanda vuba.

Yagize ati “Imbangukiragurabara ifite ibibazo byinshi, imaze iminsi yarapfuye bigaragara ko ishobora kuba yaranafashwe nabi, twamaze kubimenya nabyo dukurikije imikorere yayo ariko n’amakosa ari ku bayitwaraga tugiye kuyakurikirana ariko n’ubuzima bwayo muri rusange ubuyobozi bwadufashije twayijyanye mu igaraje twizera ko mu minsi mike izaba yakize ikaza gufasha abaturage.”

Umushoferi w’iyi mbangukiragutabara yabwiye IGIHE ko ishaje cyane kubera imihanda mibi igendamo mu gihe cy’imyaka itandatu imaze ihawe ikigo nderabuza cya Nyabitimbo.

Uretse aya mezi atatu iyi mbangukiragutabara imaze idakora, na mbere yahoo nabwo ngo yahoraga mu igaraje.

Imbangukiragutabara y'Ikigonderabuzima cya Nyabitimbo ijanywe mu igaraje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages