00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Ikamyo yari ipakiye ifarini yahirimye, umushoferi ahita aburirwa irengero

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 4 August 2015 saa 12:10
Yasuwe :

Ikamyo y’Uruganda Pembe yahirimye mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rurindo, uwari uyitwaye ahita aburirwa irengero.

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 4 Kanama 2015, ikamyo yari ipakiye imifuka myinshi y’ifarini yaguye, imifuka isandara mu muhanda no mu nkengero zawo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki Nshimiyimana Pierre Claver yemeje iby’iyi mpanuka ndetse avuga ko bahise babimenyesha Polisi y’Igihugu. Avuga ko yari ikamyo ipakiye ifarini ivanye ku ruganda rwa Pembe yerekeza mu majyaruguru.

Mu kiganiro na IGIHE umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’amajyaruguru IP Elvis Mwiseneza avuga ko byatewe n’uko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi, yagera mu ikoni rikamunanira gukata.

Avuga ko umushoferi na n’ubu ataraboneka, gusa kigingi we akaba yasanzwe yakomeretse.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hari hataramenyekana ingano y’ibyo iyo kamyo yari ipakiye.

Polisi ivuga ko abashoferi bakwiye kujya bitondera umuvuduko batwariraho kuko iyo impanuka ibaye ihombya byinshi ikaba yatwara n’ubuzima bw’abantu.

Ikamyo yari ipakiye ifarini ntawe yahitanye

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages