Ku wa 14 Ukwakira 2020 nibwo RURA yatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.
Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari na bimwe mu bice ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.
Harimo nk’urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383 Frw none cyashyizwe kuri 390 Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157 Frw kigera kuri 159 Frw.
Ibi biciro bishya muri rusange ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko biri hejuru cyane, bijyanye n’ibihe badahagaze neza mu bukungu kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu bagaragaje izi mpungenge harimo umuhanzi Clarisse Karasira, wanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe na “Nyakubakwa @PaulKagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”
Mu bisubizo RURA yatanze kuri ubu butumwa, yavuze ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.
Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”
Thank you Clarisse for your concern. RURA bases fares on the principle of fairness to both the public & service provider to ensure sustainability of these services. But we are mindful of the impact on passengers & continue to engage all stakeholders for a reasonable solution.
— Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) October 18, 2020
Uretse Karasira watanze igitekerezo, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko ibiciro byashyizweho bitari bikwiriye, ku buryo bishobotse byasubirwamo.
RURA iheruka kuvuga ko impamvu ibiciro bitagabanyutse cyane, ari uko ibyari bisanzwe mbere ya COVID-19 byashyizweho 2018 ku buryo byagombaga kuvugururwa, kugira ngo bijyane n’ibihe n’ishoramari rikenewe muri uru rwego.
Ni igikorwa cyagombaga kuba muri Werurwe - ibiciro bikongerwa - ariko hahita hajyamo COVID-19 ntibyaba bigikozwe, ingendo zongeye gufungurwa hajyaho ibiciro byagombaga gukoreshwa by’igihe gito, bijyanye n’ikibazo gihari.
Benimana murubereye mu Mujishi ku ruhembe murasaniraho @RURA_RWANDA icyo musanzwe mugira ni ingenzi muri Magirirane y'uru #Rwanda ruramutswa Umukuru uri mu ruharo @PaulKagame arko noneho DusabeDukomeje Musubire Mworoshye Umujishi muby'Ingendo Rubanda RURABABAYE! Ishyuka Rwanda! pic.twitter.com/Izd7Z9RVfp
— RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) October 18, 2020
Please @RURA_RWANDA something has to be done ..this is our country 🇷🇼🇷🇼#RURA4TransportFairness
— Umusore wirwanyeho (@umusore24) October 18, 2020
Muraho neza #RwOT ?
Is it possible to summon RURA staff & management at all levels to take a challenge of using public transport twice a week so they can taste their own medicine?My suggestion: Monday & Friday (first & last working days)#WeHopeYouCare#RURA4TransportFairness pic.twitter.com/Y4LiwDfM8K
— Ahishakiye Jean d'Amour (@Adamour1112) October 18, 2020
Dear @RURA_RWANDA, we need changes on Public Transport Price.#RURA4TransportFairness #RURA4TransportFairness #RURA4TransportFairness #RURA4TransportFairness
— Bonny♎ (@Bonny_Ndekezi) October 18, 2020
Dear @RURA_RWANDA it was understandable to double the transport price on a 50% passengers thing due to #Covid19 measures, but removing only 5% of the doubled price when it’s back to 100%, that’s so unprofessional and very unfair ku muturage wo hasi in such periods. @RwandaGov
— Elie Bahati (@EllisBht) October 15, 2020
We run to RURA when we have issues with other institutions, where do we go when we have issues with RURA? 😇
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) October 16, 2020
Inkuru wasoma: Impamvu ibiciro by’ingendo hamwe byiyongereye aho kugabanuka nk’uko byari byitezwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!