00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RURA yatangiye umukwabu wo gufata abashoferi badashyira mubazi muri ’Taxi Voiture’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 February 2019 saa 07:58
Yasuwe :

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ku bufatanye n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, bakoze umukwabu wo kugenzura abashoferi badakoresha mubazi mu modoka nto zitwara abagenzi zizwi nka ‘Taxi Voiture’.

Muri Nzeri 2018, nibwo hatangijwe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe mubazi ipima ibilometero imodoka yagenze. Iyi mubazi ihuza umugenzi ushaka imodoka ariko atazi aho iherereye n’umushoferi ushaka umugenzi ariko atazi aho aherere.

Umuyobozi w’Ishami rigenzura imitangire ya serivizi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel, yavuze ko abashoferi bakwiye kumenya ko iyi gahunda ibafitiye akamaro.

Yagize ati “Iyi gahunda y’ikoranabuhanga rya mubazi irabafasha kongera umusaruro, aho babasha guhura n’abagenzi bakeneye serivisi zabo, ni gahunda zibafasha kuba hari nk’ikigo gishaka kureba uburyo acuruza kimuhe inguzanyo kibe cyabona inyungu n’uko yinjiza amafaranga.”

Kugeza ubu RURA ntigaragaza imibare y’abamaze gufatwa barenze ku mabwiriza yo gukoresha mubazi, kuri uyu wa Kabiri hafashwe 15 kandi buri munsi hari ubwo hafatwa abatari munsi ya batanu.

Eng. Katabarwa ati “Uyu munsi twafashe 15 ariko igikorwa kirakomeza turizera ko nibaba badahindutse tuzafata abandi benshi. Uko tubafata ni ukubahagarika tukareba ko batwaye abagenzi, mubazi yaba itari kwaka tukabahana.”

Hashize imyaka itanu uburyo bwo gukoresha mubazi bugeze mu Rwanda ariko kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye gukoreshwa mubazi irimo GPS, ikagira batiri yayo ntivamo birakoranye, yakira ubutumwa bugufi, ikoreshwa n’igihe udafite amafaranga mu ntoki (cashless).

Ku bashoferi batagize amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika, iyi mubazi ntiyamunanira kuko iteye mu buryo bworoshye. Nko gutangira urugendo cyangwa kurusoza ukoresha urutoki gusa kandi si ibintu bisaba amashuri.

Abafashwe uyu munsi batangaje ko bagifite ikibazo cyo kumenyera kuyikoresha ari nayo ntandaro yo kuba bafashwe.

Uwitwa Habimana Jean Baptiste yagize ati “Impamvu iriya mashini hari igihe uyatsa ugatwara umugenzi, ibintu by’ikoranabuhanga ntabwo turaryakira, hari ubwo rero umugenzi akwishyura ugashiduka wibagiwe kuzimya imashini.”

Ibihano biteganywa ku mushoferi wafashwe atwaye umugenzi igihe mubazi itari mu modoka cyangwa irimo itari gukora ahanishwa gutanga amande y’ibihumbi 200Frw.

Abafashwe batari gukoresha mubazi mu modoka nto zitwara abagenzi bahawe umwanya babaza ibibazo abayobozi ba RURA
Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel yabanje kuganiriza abashoferi bafashwe barenze ku mategeko yo gukoresha mubazi
Eng. Katabarwa yavuze ko abashoferi bakwiye kumenya ko iyi gahunda ibafitiye akamaro.
Imodoka 15 zafashwe zitwaye abagenzi zitari gukoresha mubazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages