Abatuye mu Karere ka Rulindo batewe ishavu n’uwitwa Ndereyimana Joseph wishe umugore n’abana be babiri; mu gihe ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu, abaturage bumvaga yagererwa mu kebo yagereyemo abandi.
Kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014, Ndereyimana w’imyaka 48 yagiye kuburanishirizwa mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo aho akekwa gukorera icyaha.
Ndereyimana yishe umugore we akoresheje ishoka anakomeretsa n’abana be batanu, babiri bamaze gupfa naho abandi batatu barembeye mu bitaro bya Faysal.
Amakuru atugeraho aravuga ko ukekwaho gukora icyo cyaha (Ndereyimana) abyemera, akanisobanura ko yabitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma. Gihamya ngo ni ifoto uyu mugore yifotoranyije n’undi mugabo ubwo bari batarashakana.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu kubera ibyaha bitatu bumushinja aribyo kwica uwo bashakanye, kwihekura ndetse n’ubwinjiracyaha mu kwihekura kuko ngo yari azi ko abana be bose yabishe.
Abatuye muri aka karere batangaje ko babona Ndereyimana yaragombaga kwicwa, mu mvugo zabo zitandukanye bagize bati “Yakagombye kurasirwa imbere y’abandi bikaba intangarugero bigakumira n’icyaha ku watekerezaga gukora ayo marorerwa….”
“Ari nkanjye utanga igihano uyu mugabo akwiriye igihano cy’urupfu nk’uko uba ubona yarishe…”
“None twebwe umwanzuro dufatiye Ndereyimana burundu nta kundi kuzongera kugaruka nk’umuryango wacu, adutejeje icyaha rwose..”
Uretse aba bana babiri bakirembeye mu bitaro byitiriwe Faysal, muri uyu muryango harokotse undi muhungu mukuru wari warahungiye se washakaga kumutema i Kigali. Uyu muryango wari ufite abana batandatu.
Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe tariki ya 21 Ugushyingo 2014 ku rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.
Mu mategeko ahana y’u Rwanda nta gihano cyo kwicwa kikibarizwamo niyo mpamvu Ndereyimana igihano kinini ashobora guhabwa ari ugufungwa burundu, ari nacyo yasabiwe n’ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO