Bamwe mu bakozi bakora mu Kigo Nderabuzima cy’Itorero Presbytérienne cya Rwahi giherereye mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, bavuga ko babangamiwe cyane n’umuyobozi wabo, Nkunzimana Evariste, ubaka ruswa y’igitsina ababyanze akabakangisha kubirukana.
Bavuga ko Nkundimana abasaba ruswa y’igitsina ngo bakunde bagumishwe mu kazi cyangwa bamutoneho, kandi ko hari n’abagiye basezerwa ku kazi kubera kwanga kusambana n’uyu muyobozi.
Aba bakozi batifuza ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru bavuga ko kubona akazi ku Kigo cya Rwahi binyura mu nzira ebyiri, umwe ati "Kugira ngo umuntu abone akazi hano bisaba ibintu bibiri, ruswa y”igitsina cyangwa iy’amafaranga.”
“...Atubwira ko atari we uzarota ukwezi k’Ukuboza kugeze ngo atwirukane. Hari abo yishyizemo avuga ko bamusuzugura, ariko abo ni babandi baba baranze gusambana nawe.”
Icyo Nkunzimana abivugaho…
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Nkunzimana yavuze ko ibi byose ari ibinyoma, atazi ikibyihishe inyuma.
Yagize ati "Ibi ni uguharabika, ni urukozasoni. Iri vuriro ni irya Eglise Presbytérienne (EPR) hari inzego zirikuriye, hari n’inzego za Leta, uwo wagiye kuvuga mu itangazamakuru ko yakwa ruswa y’igitsina akwiye kujyana ikirego mu butabera niba afite ibimenyetso.”
Akomeza avuga ko mu kigo ayobora ibintu byose bimeze neza, ariko ko hari umukozi umwe ufite imyitwarire itari myiza mu kazi, bitewe n’uko afite n’ahandi akora.
Ati "Uwo mukozi akora hano agakora no ku bitaro bya Kibagabaga, ibyo rero bituma yica akazi ka hano agasiba ndetse rimwe na rimwe akanakererwa. Ubu nandikiye inzego zibishinzwe mbabwira kuri icyo kibazo kuko namugiriye inama yanga kumva.”
Uyu mukozi ukora ahantu habiri avuga ko atotezwa n’uyu muyobozi. Nubwo ateruye icyo yise “itotezwa mu kazi”, avuga ko azabivuga ni biba ngombwa.
Yagize ati “Titulaire” yambwiye ko azaruhuka ari uko anyirukanishije ndetse ngo nta n’ahandi nzabona akazi muri iki gihugu. Kuba nkora hano ngakora n’ahandi ntibivuze ko nica akazi, hose mpakora neza. Ahubwo hari icyo ampora ntakivuge ngo kimenyekane.”
Umuyobozi wa komite ncungamutungo y’ikigo nderabuzima, Pasiteri Ukwitegetse Basile, yatangarije IGIHE ko ibi bibazo byose ntacyo yari abiziho.
Yagize ati “ Buri kwezi dukorana inama nka komite nyobozi y’ivuriro, haba hari ibibazo tukabishakira umuti. Mu minsi yashize ni bwo umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima yatwandikiye avuga ko hari umukozi ufite imyitwarire itari myiza mu kazi. Kuva twabona iyo baruwa ntituraterana ngo dusuzume icyo kibazo.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Nathan Mugume yemeza ko kuba umuganga w’inzobere cyangwa umuforomo yakora ku ivuriro cyangwa ibitaro birenze kimwe nta kosa ririmo.
Ati "Icyo aba asabwa ni ukubimenyesha inzego zimukuriye kugirango hatagira akazi kabangamira akandi.”



















TANGA IGITEKEREZO