Ku biro bya Polisi ya Murambi mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo, hafungiye umusore w’imyaka 32, wo mu murenge wa Masoro, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana wo mu muryango we, mu ijoro rya Noheri tariki 24/12/2014.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Birahira Eugene, yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yafashwe ku ngufu n’uyu musore, ubwo yari avuye mu gitaramo cya Noheli ari wenyine.
Yagize ati “Twamenye ko uyu mwana yasambanijwe ku ngufu, bikaba bayarabaye mu ijoro rya noheri. Kugeza ubu nta bimenyetso biragaragara kuko kwa muganga aho mu bitaro bya Rutongo ntacyo bari yadutangariza ngo tumenye uko ubuzima bwe bwaba buhagaze.Ubu turacyategereje kumenya igisubizo.”
Birahira yatangaje ko mu gihe uyu mwana agikorerwa isuzumwa ngo hamenyekane koko niba yarafashwe ku ngufu, uwo musore yabaye yacumbikiwe ku biro bya Polisi ya Murambi.
Birahira yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru bakamenya aho abana baba bagiye n’amasha bagenderaho, mu rwego rwo kubarinda ibibazo nk’ibi bishobora kubabaho.
Ati “Icyo nasaba ababyeyi ni ukurushaho kwita ku bana babo,cyane cyane muri iyi minsi mikuru bakamenya aho bagiye gukinira,aho batembereye n’amasaha bagomba kubikoreraho,kuko uyu wafashwe ni uko byabaye nijoro,wenda iyo biba ku manywa ntago biba byarabayeho.”



















TANGA IGITEKEREZO