00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanda Kigali-Musanze wangijwe n’imvura ikabije yawufunze

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 February 2022 saa 06:46
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangaje kuri uyu mugoroba ko umuhanda Kigali-Musanze utakiri nyabagendwa kuko wangijwe n’imvura ikabije yaguye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022, isuri ikamanukana ibyondo n’amabuye bikawufunga.

Uyu muhanda wangirikiye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki mu Kagari ka Mukoto, mu Mudugudu wa Muko ufunga imodoka zivuye mu byerekezo byombi.

Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yasabye abantu gukoresha indi mihanda ishobora kubahuza n’iyo ariko batanyuze aho hangiritse nka Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira."

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru imashini zikura ibyo byondo n’amabuye mu muhanda yatangiye kubikuramo ariko n’ibindi byisukamo kuko imvura yari igikomeje kugwa.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangiritse kuko imvura itatumye bibarurwa icyakora hamaze kumenyekana umuntu umwe w’umugore wapfuye agwiriwe n’inzu mu Kagari ka Nyirangarama muri Rulindo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages