Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi w’Ishuri yasabye abahawe impamyabushobozi kubyaza umusaruro amasomo bahawe, imibare igaragazwa n’igenzura ryakozwe umwaka ushize, yerekana ko 77.5% y’abaharangije, bafite icyo bakora, aho bamwe bakorera ibigo bitandukanye, abandi bihangiye imirimo ndetse abandi bakomeje abashuri".
Yongeyeho ko imibare igaragazwa n’igenzura ry’uko abakoresha banyurwa n’imikorere y’abakozi (Employers’ Satisfaction Survey) yerekana ko 89.3% by’ibigo bikoresha abanyeshuri barangije muri Tumba College of Technology banyuzwe na serivisi zitangwa n’ababakozi..
Eng. Gatabazi yagize ati “Mukunde umurimo, mwange ikibi muharanire gukora. Muzatubere abavugizi aho muzaba muri hose, kandi muzakomeze mutubere ishema, muharanira iterambere ry’ishuri mwizeho, kandi muzakomeze kuba umwe.’’
Eng. Gatabazi yakomeje ashimira buri wese wagize uruhare mu myigire y’aba banyeshuri, ashimira n’ababyeyi hamwe n’abarimu, avuga ko iyo hatabaho uruhare rwabo, iki gikorwa kitari kugerwaho.
John Bonds Bideri, Perezida w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, yibukije ababyeyi ko umwana ujya kwiga mu mashuri yigisha ubumenyingiro ataba ari umuswa, ko ahubwo guteza imbere ubumenyingiro biri muri gahunda igihugu cyihaye.
Yashimiye akandi ubuyobozi bw’Ishuri rya TCT, gahunda bihaye yo gufasha abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo, by’umwihariko babafasha kubona Biogaz n’ibindi.
Jeanine Mukakizima wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri bahawe impamyabushobozi, yashimiye abayobozi n’abarimu ba TCT, bagize uruhare kugirango aba banyeshuri babashe kugera ku rwego bagezeho, yizeza ko biteguye gukora cyane no gutanga imbaraga zabo mu guteza imbere Igihugu.
Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba ryatangiye mu 2007, rikaba rifite amashami atatu ari yo Alternative Energy, Electronics and Telecommunication na Information Technology, rikaba ryarihaye icyerekezo cyo kuba ishuri ry’ikoranabuhanga ry’icyitegererezo mu Rwanda no mu Karere.
Rifite intego yo gushyira ku isoko abakozi bafite ubumenyi buhanitse n’umuco wo kwihangira umurimo, abagawe impamyabushobozi ari nab o bagiye kuri iryo soko bakaba ari abarangije guhera mu mwaka wa 2012-2013.



















TANGA IGITEKEREZO