Iri shyamba riri mu Kagari ka Rudogo, Umurenge wa Cyinzuzi, Akarere ka Rulindo riri ku buso burenze higitari 100, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro kuva ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama, none kuri uyu wa 17 Kanama ryazimijwe hamaze gushya ubuso bungana na hegitari 9.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye, ngo iri shyamba ryari rikuze, dore ko ryatewe mu myaka ya 1970 kugeza muri 1980.
Kangwagye yavuze ko izuba riri mu byatumye iri shyamba bigorana kurizimya.
Ati “Ni ishyamba ryeze rimaze imyaka myinshi noneho byahura n’izuba urumva ko kurizimya bigoye. Twarizimyaga rikongera rikihembera ku buryo byari akazi katoroshye.”
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo we yasabye abaturage kuba maso bitewe n’uko agashirira kamwe kubera umuntu w’indangare bishobora gusenya ibyo bamaze kugeraho.
Umuvugizi wa Polisi akaba anakuriye Ubugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru, IP Elvis Munyaneza, yavuze ko batapfa guhita bamenya icyateye iri shyamba gushya, icyakora na none ngo ryakorerwagamo ubworozi bw’inzuki bikaba bikekwa ko ryaba ryaratwistwe n’abari bari guhakura.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo impamvu iramemenyekana kuko ni hanini, ntushobora gupfa kumenya aho umuriro waturutse ariko hasanzwe hakorerwamo ubworozi bw’inzuki.”
Abajijwe niba gushya kwaryo bidafitanye isano n’izuba ryacanye, IP Munyaneza yagize ati “Mu byukuri, uretse ko iri zuba ridasanzwe, ariko ubundi ntibyoroshye ko ishyamba ryapfa gushya mu bihe by’imvura. Ubwo rero byatewe n’izuba kuko twarizimyaga rikongera kwihembera.”
Umuvugizi wa polisi yashimiye uruhare abaturage bagaragaje mu gufasha polisi n’ingabo z’u Rwanda kuzimya iyi nkongi y’umuriro, ariko asaba abantu gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’izuba birinda guta umuriro aho babonye hose cyane cyane ku banywa itabi.
Ingingo ya 400 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana iteganya ko “Umuntu wese utwika ku bushake amashyamba, imyaka iri mu murima, ibiti byatemwe cyangwa imyaka yasaruwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO