Nyuma y’aho imvura igwiriye mu Karere ka Rulindo ikangiza ibikorwaremezo n’abantu 10 bakitaba Imana, ubuyobozi bw’aka Karere buravuga ko abaturage bose bafite intego zo kwimukira mu midugudu, ariko ikibazo cyikaba icy’ubutaka bukomeje guhenda kuko abaturage bakomeje kuba benshi muri aka gace babukeneye.
Mu masaha arenga 12 imvura yamaze igwa mu minsi itatu ishize muri aka karere, yatumye abantu 10 bapfa mu Mirenge ya Cyinzuzi na Burega, abantu 8 bo miryango ibiri bitabye Imana, babiri bakaba barakomokaga mu miryango itandukanye, barimo umwana umwe witabye Imana ubwo yafataga ku gikuta cyikamugwira ajya ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, yatangarije IGIHE ko aka karere kahombye abantu bari bagafitiye umumaro, agira ati “Imana ibakire mu bayo.”
Kangwagye avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba z’uko abaturage bose bagomba gutura mu midugudu, ariko ikibazo cyikaba cyiri ku baturage badafite ubushobozi bwo kubona ubu butaka kuko ngo buhenda cyane.
Yagize ati “N’ubwo iki kibazo cyimeze gutya, abaturage bacu barakundana cyane, ntabwo umuntu inzu ye yaba yaguye ngo umuturanyi we ufite ahantu heza areke ku muha nka metero 15 zo kubakamo inzu.”
Kangwagye avuga ko kubera ikibazo cy’imisozi aka karere gatuyemo, usanga amazi bita ibisure ava mu misozi amanuka agatwara n’amazu y’abubakakiwe mu midigudu, bityo bakaba barahisemo gutera ibiti bifite imizi ikomeye ishobora gufata aya mazi.
Ubuyobozi bw’aka karere bukomeje gusaba abaturage bakinangira kwimuka aho batuye habi, guhindura iyi myifatire bajya ahapimwe kubakwa imidugudu kuko n’ubuyobozi buzakomeza gufasha abatishoboye bavanwa aho bashobora kuburira ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO