Uyu muhanda watunganyijwe ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ukaba wuzuye utwaye asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.070.000.000 Frw), ugahuza imirenge itatu igize aka karere, irimo Mbogo, Ngoma na Shyorongi.
Uretse uwo muhanda watashywe, hanatangijwe ku mugaragaro imirimo yo gusana undi muhanda ureshya na kilometero icyenda, uca mu mirenge ya Mbogo, Cyinzuzi na Buyoga muri Rulindo, uzuzura utwaye miliyoni 814 y’u Rwanda, ukazasanwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Umuhanda Kinini-Raro-Yanze-Shyorongi watashywe ku mugaragaro washyizwemo itaka rivanze n’amabuye mato azwi nka latelite.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence, avuga ko iyo mihanda yubatswe mu rwego rwo kubungabunga umusaruro w’ibihingwa wangirikiraga mu mayira ujyanwa ku masoko bitewe n’amayira mabi wanyuzwagamo.
Yagize ati “Twatashye iyi mihanda kugira ngo hakorwe imishya aho itari no kuvugurura iriho kugira ngo umusaruro w’abahinzi babona bakoresheje imbaraga nyinshi ntupfe ubusa. Byaba bibabaje bawubonye ukangirika utageze ku isoko ibyo.”
Yasabye abaturage kubungabunga iyi mihanda bahawe kugira ngo izabashe kubagirira umumaro muri iki gihe no mu myaka iri imbere.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Michael Ryan, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka uwo muhanda, yemeza ko ibikorwa uyu muryango uteramo u Rwanda inkunga bitagarukira gusa mu bikorwa remezo ahubwo ko bigera no mu zindi nzego, kandi ko biteguye gukomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Nishimiye uko EU ifatanya na leta y’u Rwanda. Si mu bikorwa byo kubaka no gusana imihanda gusa, hari n’indi mishinga umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi usanzwe uteramo inkunga kndi iyo mishinga izakomeza.”
Akomeza avuga ko uretse kunoza ubuhahirane, ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage mu mibereho myiza no kwivana mu bukene binyuze mu mirimo bahabonera.
Remmy Twagirimana, ushinzwe gukurikirana ubworozi bwa koperative y’aborozi b’ingurube yitwa Tecno star, ifite ingurube zisaga 600, avuga ko byari imbogamizi kuhageza ibyo kuzigaburira ariko ko aho uyu muhanda ubonekeye bizaborohera.
Yagize ati “Ni ibintu bishimishije, ubu kugeza umusaruro w’ubworozi bwacu I Kigali no kuzizanira ibyo zirya bigiye koroha ntibizongera kutuvuna.”
Rulindo ni kamwe mu turere turindwi turi kubakwamo imihanda itandukanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nkunga ya EU, mu mihanda ya kilometero 100 izubakirwa buri karere, uyu wafunguwe muri Rulindo wiyongera ku yindi yuzuye muri aka karere ireshya na Km 62 naho indi ya Km 38 iri gukorwa.
Mu myaka itanu ishize, EU yahaye inkunga U Rwanda ingana na Miliyoni 40 z’ama-pound harimo 10 zatanzwe mu mpera za 2016, zose zigamije guteza imbere ibikorwa bitandukanye birimo imihanda ya kilometero 700 mu turere twa Ngoma, Bugesera, Rulindo, Muhanga, Huye, Ngororero na Rubavu yose izubakwa bitarenze 2017.
Amafoto: Nsengimana Evariste



















TANGA IGITEKEREZO