Ubusanzwe ibiti bivangwa n’imyaka bifatwa nk’inkingi y’ubuhinzi bunoze n’iterambere rirambye.
Mu kongera ingano yabyo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Amashyamba (Rwanda Forestry Authority) mu Rwanda, Mugabo Jean Pierre, yatangije ku mugaragaro umushinga wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ibirori byabereye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ku wa 28 Ukwakira 2020.
Hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bisaga 3.898 ku buso bukabakaba hegitari 19,5; higanjemo ibiti bya Gereveliya ariko hakaba harimo n’ibiti gakondo 215 bigizwe n’imivumu, imiko, imizibaziba n’imisave.
Biteganyijwe ko umushinga uzatera ibiti birenga miliyoni esheshatu harimo ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto, udushyamba duto ndetse n’ibiti gakondo bizaterwa kuri hegitari 15,209 mu Turere twa Rulindo na Bugesera.
Umushinga uzafasha kandi mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere aho toni zisaga eshatu z’umwuka wanduye uzwi nka dioxide de carbon (CO2) uzayungururwa hifashishijwe ibiti n’ibindi bikorwa birimo gufata neza ubutaka no guteza imbere ubuhinzi burambye mu gihe cy’imyaka 20 uhereye muri Mutarama 2020.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bihurira ku muhora wa Albert (Albertine Rift) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho harimo icy’Amashyamba (RFA) n’icyo kurengera Ibidukikije (REMA), Uturere twa Rulindo na Bugesera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, ku nkunga y’abashoramari bo mu Bufaransa bitwa Livelihoods Funds.
Ingo zirenga ibihumbi 30.000 n’abaturage basaga ibihumbi 120 bazagerwaho n’ibikorwa by’umushinga, hazahangwa kandi akazi karenga 5000 cyane cyane kajyanye no kubungabunga ibidukikije.
Abagenerwabikorwa 60% b’uyu mushinga ni abagore n’urubyiruko. Hazatangizwa amatsinda mato y’abahinzi arenga 1000 azaba agamije gufashanya mu kwiteza imbere mu buryo burambye kandi hibandwa no ku iterambere byose mu buryo burengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko bishimiye ibi bikorwa byabegerejwe byo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo no kubigisha uburyo bwo guhinga bunoze harwanywa isuri bizabafasha mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bakihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Kamana Jonas utuye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Karambo ahatangirijwe ibikorwa by’uyu mushinga yagize ati “Batubwiye ko bazatuzanira ibiti bivangwa n’imyaka none imvugo ni yo ngiro. Ubundi usanga kubona ingemwe bitugora kubera kubura amafaranga yo kuzigura ariko ARCOS yaradufashije iziduha kubuntu bityo byadushimishije cyane”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo, Mulindwa Prosper, yakanguriye abafite imirima yahinzwemo ibyo biti kutazabisarura mu kajagari kugira ngo umumaro wabyo utagabanuka.
Yakomeje avuga ko abaturage bazahabwa amahugurwa, umushinga uzabafsha kumenya kwitegurira imishinga itanga inyungu mu gihe gito ibafasha kwiteza imbere batangije ibidukikije.
Ati “Uyu mushinga uzibanda mu mabanga y’imisozi agize icyogogo cya Yanze, icya Cyohoha n’icya Muyanza. Ni ukuvuga ko uwo mushinga uzagera mu mirenge 12 kuri 17 igize Akarere ka Rulindo.”
Umuyobozi Mukuru wa ARCOS Network, Dr. Kanyamibwa Sam, yatangaje ko uyu mushinga uri mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Yakomeje agira ati “Uyu mushinga uri mu rwego rwo kugira ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere bityo bizagerwaho ari uko igiti giterwa kigasarurwa cyeze neza. Umuturage agiteye ejo akaba yakiranduye ubwo ntacyo yaba akora. Uruhare rw’umuturage rurakenewe kugira ngo ibyo bigerweho.”
Yavuze kandi ku gihe ibiti bizasarurirwa n’uko bizakorwa, yagize ati “Uyu mushinga uzamara imyaka 20, muri iyo myaka yose ntibivuze ko icyo giti kitazasarurwa, ibiti bizasarurwa igihe kigeze cyane ko abaturage twabahurije mu matsinda aho tuzabahuza n’abaguzi kugira ngo bisarurirwe igihe kimwe twongere dutere n’ibindi.”
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, Mugabo Jean Pierre, yavuze ko hashize igihe batangiye guteza imbere gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo bifate ubutaka.
Yagize ati “Ni gahunda ikorwa mu gihugu cyose”.
Yibukije ko abatera ibiti kubikora hakiri kare kuko imvura izagwa ari nkeya ku buryo nibura mu mpera z’Ugushyingo ibikorwa byo gutera ibiti muri iki gihembwe cy’ihinga byaba birangiye kuko nyuma yaho imvura izatangira kugabanuka nkuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyabitangaje.
Yashimiye ARCOS Network umusanzu wayo idahwema gutanga mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta cyane cyane mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
ARCOS Network yashimiye abaturage bo muri Rulindo na Bugesera ubwitange n’umurava badahwema kugaragaza mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kandi barakangurirwa gukomeza gufata neza ibiti byatewe no guharanira iterambere rirambye rijyana no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima aho batuye no mu Rwanda hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!