00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Hatangijwe ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko ibyiza by’imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 February 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Hatangijwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko n’ababyeyi gushishikarira kwiga imyuga n’ubumenyingiro nk’inkingi y’ubumenyi n’iterambere.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera ku banyeshuri bagera ku 3813 n’ababyeyi 124 bo mu Karere ka Rulindo.

Ubu bukangurambaga buri mu Mushinga wiswe AFTER (Appui a la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo), buzashyirwa mu bikorwa n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB na Expertise France ku nkunga y’Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD.

U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2024, nibura 60% by’abanyeshuri bazaba biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuye kuri 31.6% kuri ubu.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko mu mirimo 10 izaba iriho mu myaka 10 iri imbere, icyenda muri yo izaba ikeneye tekiniki n’ubumenyingiro.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye, bashishikarizwa ibyiza byo kwiga imyuga kuko aba ari bo bitegura kugira amahitamo y’ibyo bazakomerezamo mu cyiciro gikurikiraho.

Bavuga ko na bo babona neza akamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro kuko n’iyo barangije amashuri yisumbuye baba bafite ubumenyi bwo kubafasha kubona icyo bakora no kwitunga.

Ishami Miracle yagize ati "Ubusanzwe twumvaga ko abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari abana batari abahanga mu yandi masomo asanzwe ariko ubu tumaze kubona ko abayiga hari n’ibyo baturusha, njye numva nziga ibijyanye n’amashanyarazi kuko nsanzwe nkunda ubugenge kandi nizeye ko nzabyiga neza."

Uwase Umwari Kevine na we yagize ati "Tugomba gutangira gufata ingamba zo kwiga ubumenyingiro kuko iyo umuntu ayize arakora kandi akaba afite n’ubumenyi, igihe tugezemo rero siyansi zifata igihe kirekire kandi igihe tugezemo si icyo kuvuga gusa ahubwo ni ugukora.”

Iyi myumvire y’aba banyeshuri kandi ntijya kure y’ababyeyi basanzwe banakora mu burezi kuko na bo babona ko kuba umwana yakwiga tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bimwongera amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa Inyange Girls School of Sciences, Sr Ann Macharia, yagize ati “Icyo twe tubafasha tubaha amakuru ku byo bagiye guhitamo kugira ngo babijyemo babyumva neza, dufatanya n’abandi babizobereyemo nabo bakadufasha kubisobanura."

Umuyobozi wa APEKI Tumba TVET School, Nyundo Olivier, na we yagize ati "Abana n’ababyeyi bakwiye kumva ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari amashuri nk’ayandi kuko iyo ubishatse urakomeza ukiga kugera no muri Masters kandi bidakuyeho ubumenyi.”

“Dufite umwana wadukoreye uburyo dushobora kuzimya no kwatsa amatara y’ikigo yose bidasabye ko uba uhahagaze ahubwo ukoresheje telefoni, urumva uko dukomeza gutera imbere tuzarushaho no gukora ibindi birushijeho bikoreshwa no mu nganda."

Mu Karere ka Rulindo harimo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro IPRC Tumba n’andi mashuri ane yisumbuye ya APEKI Tumba, Bushoki TVET, Buyoga TVET na Kinihira TVET yose yigisha ibijyanye na tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Mukankubito Rehema, ushinzwe Imyigishirize ya TVET muri RTB, yagize ati "Inyigisho za tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ni inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu, ababyeyi nababwira ko kugira ngo tubashe kubaho bidusaba gukora kandi ntitwabishobora tudafite umwuga ngo twiteze imbere n’igihugu, nibadufashe bafashe n’abana babo babibakangurire."

Umukozi mu mushinga Expertise France, Muvunyi Kiba, yagize ati "Gufatanya muri gahunda yo gukangurira abantu kwiga imyuga n’ubumenyingiro biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda, kubitangira bakiri bato bibaha amahirwe yo kuzakomeza no mu mashami mashya twatangije mu mashuri makuru."

Gahunda y’ubukangurambaga kuri gahunda yo gukangurira abana n’ababyeyi kurushaho kugana amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Karere ka Rulindo izakorerwa mu bigo byose by’amashuri yisumbuye baganizwa abana biga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’icyiciro cya mbere baba bitegura gusaba amashami bazakomerezamo n’ababyeyi babo.

Byitezwe ko ubu bukangurambaga buzagezwa mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages