Umurambo wa Jean Hakomerisuka wari utuye mu Kagali ka Rudogo mu murenge wa cyinzuzi mu Karere ka Rulindo wabonetse mu giti aho wari umanitse, hagakekwa ko yiyahuye bitewe n’amakimbirane yo mu muryango.
Umuyobozi bw’umurenge wa Cyinzuzi, Mujijima Jurithe yabwiye IGIHE.com ko yahurujwe n’umuyobozi w’umudugudu uyu Hakomerisuka yari atuyemo, amubwira ko babonye umurambo w’uyu mugabo w’imyaka 40 umanitse mu giti.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yagiye kureba ibyabaye agasanga amakuru yari ahawe ari impamo, ahita ahuruza Polisi y’igihugu ijyana umurambo mu bitaro bya Rutongo gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane ukuri ku cyamuhitanye.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri uyu murenge avuga ko Hakomerisuka yari asanzwe atabanye neza n’umugore we, ndetse ngo hari hashize igihe gisaga umwaka buri wese aba mu nzu ye, ndetse agateka ukwe.
Ngo byageze n’aho uwo mugabo afunga umuryango usohokera ku ruhande rwerekeranye n’inzu umugore we abamo ngo badahura, gusa ngo n’ubwo byari bimeze bityo nta ntonganya zari ziherutse hagati yabo.
Umuyobozi w’Umurenge yasobanuye ko magingo aya ntawakwemeza icyahitanye uyu mugabo, cyane ko abana babo ngo bavuze ko se na nyina batari bigeze ‘banavugana’, icyakora ntibyabujije bamwe gukeka ko yaba yiyahuye ku bw’amakimbirane mu muryango we.
Mujijima yasabye abaturage bo mu Murenge ayoboye kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kandi n’igihe avutse bakabimenyesha ubuyobozi bukabafasha kuyacubya.



















TANGA IGITEKEREZO