Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa mu Mudugudu wa Gisiza.
Uretse abo bafashwe, Polisi kandi yahafatiye litiro 10 za kanyanga bari bamaze guteka n’icupa rya Red Warage, amajerekani arindwi ya merase yifashishwa mu gukora kanyanga, ingunguru ya litiro 350 y’umusemburo wifashishwa mu gukora kanyanga, ikidomoro cya litiro 180 gitazemo kanyanga, ingunguru batekeyemo kanyanga n’uruseke ruyungurura kanyanga.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga, yashimye imikoranire ya Polisi n’abaturage batanga amakuru ahakekwa ibyaha, asaba abantu kwirinda ibyaha kuko bibakururira ibihano biremereye.
Yagize ati “Tuributsa abaturage kwirinda kwishora mu byaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bibakururira ibihano biremereye byo mu rwego rw’amategeko, uretse kandi n’ibihano ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’ababinyoye, ntabwo rero Polisi izigera iha agahenge abo bose babigiramo uruhare. Turabagira inama yo gushakira imibereho mu bindi kuko iyo mu byaha ntiramba kandi turashimira abaturage bakomeza kuduha amakuru.”
Abafashwe bose n’ibyafashwe bahise bajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha, RIB, bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho bishobora guhanishwa igifungo cya burundu mu gihe baba babihamijwe n’urukiko.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!