00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abarwariye mu bitaro bya Rutongo basangijwe Noheli

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 27 December 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Abagize “Be Connected”, Kompanyi ifasha abarwayi kujya kwivuriza mu mahanga, basangiye Noheli n’abana barwariye mu Bitaro bya Rutongo ndetse n’ababyeyi bahabyariye mu ijoro rya Noheli (kuwa 24 - 25 Ukuboza).
Mukanyonga utuye mu Murenge wa Ntarabana wari uherekeje umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Rutongo avuze ko yari yihebye ko atarizihiza iminsi mikuru nk’abandi.
Ati: “Uyu munsi ntusanzwe kuri jye. Nari nihebye kuko nta cyo nabonaga cy’umunsi mukuru, none murayidusangije (Noheli) (…)

Abagize “Be Connected”, Kompanyi ifasha abarwayi kujya kwivuriza mu mahanga, basangiye Noheli n’abana barwariye mu Bitaro bya Rutongo ndetse n’ababyeyi bahabyariye mu ijoro rya Noheli (kuwa 24 - 25 Ukuboza).

Mukanyonga utuye mu Murenge wa Ntarabana wari uherekeje umubyeyi wabyariye mu bitaro bya Rutongo avuze ko yari yihebye ko atarizihiza iminsi mikuru nk’abandi.

Ati: “Uyu munsi ntusanzwe kuri jye. Nari nihebye kuko nta cyo nabonaga cy’umunsi mukuru, none murayidusangije (Noheli) kandi twanabonye uruhinja rwavukanye n’akana Yezu, rero nta cyiza kirenze icyo.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo buvuga ko hari abarwayi baba badafite ibikoresho bibahagije mu burwayi bwa bo, kubazirikana cyane cyane ku munsi mukuru nk’uwa Noheli bikaba ari ibyo gushimirwa.

Mbabazi Jean Paul, umuyobozi wa Be Connected yatangaje ko gufasha abarwayi bakeneye kujya kwivuriza mu mahanga bidakuraho inshingano yo kwita ku bandi barwayi mu bitaro bitandukanye, ari na yo mpamvu basuye abo mu Bitaro bya Rutongo kugirango basangire iby’umunsi mukuru wa Noheli.

Be Connected, ni Kompanyi y’abanyarwanda, ifasha abarwayi barwaye indwara zitavurirwa mu Rwanda, bakajya kwivuriza mu mahanga, aho bafite ibitaro bakorana bisaga 6 byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubuhindi n’ahandi.

Babafasha mu kubashakira ibitaro bakwivurizamo bitewe n’indwara, bakabayobora mu ngendo, bakanabakorera ubuvugizi bakagabanyirizwa ibiciro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages