00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abarokotse Jenoside 2 bishwe mu cyumweru kimwe, IBUKA ikeka ko bibasiwe

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 18 February 2015 saa 06:49
Yasuwe :

Mu cyumweru kimwe gishize, mu Karere ka Rulindo hamaze kwicwa abantu babiri bivugwa ko barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibi byateye impungenge Umuryango Uharanira inyugu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), ukaba uvuga ko ari ukwibasira aba barokotse.

Egide Nkuranga Visi Verezida wa IBUKA, yasabye akarere ka Rulindo n’ inzego zishinzwe umutekano guhagurukira umutekano w’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ʺSi ibintu bipfa kwizana gusa, kuko ibi bibaye mu gihe habura ukwezi kumwe ngo twibuke abacu bazize Jenoside, none abafite ingengabitekerezo yayo batangiye kugaragaza ko bagihari. ʺ

Egide Nkuranga akomeza avuga ko mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro kwibuka abazize Jenoside, usanga abarokotse Jenoside bibasirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, asaba Abanyarwanda gukumira amahano yagwiriye u Rwanda baharanira ko atazongera ukundi, na none kandi ngo ntibazakerense ibiganiro mu gihe cyo kwibuka.

Kangwagye Jusutus

Umuyobozi w’ Akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye, ahamya ko Speciose Mukamurara warokotse jenoside wari utuye mu Murenge wa Cyinzuzi, yasanzwe ku buriri yapfuye tariki ya 03 Gashyantare 2015, bigakekwa ko yishwe.

Bivugwa ko abakekwaho kwica umugore bafunze ariko ko ngo bataraburanishwa. Kangwagye yavuze ko no ku wa 07 Gashyantare 2015, Butera Kayitani w’imyaka 41 na we warokotse jenoside wo muri aka karere yakubiswe n’abantu bataramenyekana bimuviramo urupfu.

Yemeza ko hari ingamba zafashwe zo kurinda umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko iperereza nirigaragaza abihishe inyuma y’ ubu bwicanyibazagaragara kabone n’iyo ngo baba batumwe n’Umwanzi.

Ubuyoozi bw’Akarere ka Rulindo bugaragaza ko abarokotse Jenoside badakwiriye guterwa impungenge n’ibyabaye mu cyumweru gishize kuko ingamba zo gukomeza guhangana n’abafite imigambi mibisha zihari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages