00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abantu icyenda bafatanywe kanyanga n’ibyo bayengamo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 23 February 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Abantu icyenda bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mvuzo, bafatanywe kanyanga n’ibyo bifashisha mu kuyenga.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rulindo. Bafashwe ku wa 21 Gashyantare 2025.

Amakuru IGIHE ifite ni uko aba baturage batekaga kanyanga bifashishije ibisigazwa by’ibisheke, bakayikwirakwiza mu bice bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko mu byo babafatanye harimo iyo kanyanga batekaga ndetse n’ibyo bifashishaga mu kuyiteka.

Ati "Mu byo bafatanwe harimo ibikoresho bajya bifashisha mu guteka kanyanga, kuyitunda n’ibyo batwaramo imisemburo bayikoramo. Bimwe muri byo ni ingunguru imwe, amajerekani 84 harimo ayo bari bashyizemo umusemburo witwa melase ukorwamo kanyanga, andi abereye aho ndetse na litiro 17 za kanyanga nyirizina."

SP Mwiseneza yibukije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bigayitse, byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Ati "Polisi irabamenyesha ko bagifite amahirwe yo kubireka burundu, kuko bitazigera bibahira. Amafaranga bashoramo n’ikindi kiguzi cyose bibasaba ngo babijyemo, byose bizahora biba ibihombo kuri bo. Nibazibukire babireke kuko Polisi yashyizeho ingamba zikarishye zirimo kubashakisha aho bari bakabihanirwa."

Abafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage bari babangamiwe n’ibyo bikorwa byo gukora, kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Aba baturage bafatanywe litiro 17 za kanyanga n'ibyo bayengamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .