Abagore n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bahuguwe ku burenganzira bwabo, baravuga ko ubumenyi buke ku ngingo z’amategeko zirengera uburenganzira bwabo, kimwe n’umuco wo guceceka, ari bimwe mu bituma ihohoterwa bakorerwa rikomeza kugaragara mu miryango.
Ibi babigaragrije mu mahugurwa y’iminsi 3, yateguwe n’Umuryango w’Abari n’abategarugori b’Abakirisitu, YWCA, ari kubera mu karere ka Rulindo kuva kuri uyu wa 10 Ugushyingo.
Umushakashati mu by’amategeko Christophe Sengoga yabwiye abari muri ayo mahugurwa ati "Iyo urebye u Rwanda uko ruteye ndetse na Afurika, ibibazo byinshi birangirira mu ngo. Niba umuntu afashwe ku ngufu agaceceka, ariko ugiye agasaba ubwo burenganzira arabuhabwa”
Abahuguwe bavuze ko bagiye guhugura abagore bahagarariye mu nzego zinyuranye, bose bakagira ubumenyi ku mategeko nabo bakamenya uko amategeko anyuranye abarengera.
Nyirasezera Vestine uhagarariye abagore mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo yagize ati”Ubu ngiye gukusanya abagore bahagarariye abandi mu tugari no mu midugudu, mbasangize ibyo nungukiye aha, kuburyo na wawundi wo hasi bizamugeraho akamenya amategeko yose amurengera”
Amahugurwa ku burenganzira bw’umugore yateguwe na YWCA ifatanyije na OXFAM yahuje abayobozi n’abahagarariye abagore mu turere twa Rulindo, Musanze, Gicumbi, na Muhanga, basobanurirwa zimwe mu ngingo zirengera abagore mu mategeko y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO