Ni imibiri yatangiye kuboneka tariki ya 27 Kanama 2020 bigizwemo uruhare n’abana bari baragiye ihene bakaza gucukura ibijumba bakabona amagufwa.
Ubuyobozi bwahise butangira gushakisha bugenda bubona imibiri mike ari nako babona amakuru ko muri uyu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi hiciwe Abatutsi benshi.
Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufatanyije na Ibuka bwasuye iki gice hemezwa ko hazanwa imashini kugira ngo ifashe abaturage gushakisha byimbitse ibice bikirimo imibiri.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko nyuma yuko habonetse imashini ikabafasha gukomeza gushakisha kuri ubu imibiri babonye yiyongereye ikava kuri 800 kuri ubu ikaba imaze kugera ku 1337 ariko ngo gushakisha biracyakomeje.
Yagize ati “Hamaze kuboneka imibiri 1337, twakomeje gushakisha na n’ubu turacyabona indi mibiri, biracyagaragara ko hakiri n’indi kuko mu nkengero z’ikiyaga hose twamenye amakuru ko bahiciraga ntabwo turagera aho abantu binjiriraga mu rufunzo.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha iyi mibiri bizakomeza kugeza ubwo bazabona ko imibiri yose y’abatutsi biciwe muri aka gace bayibonye ikajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro.
Kabandana Callixte uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside muri Rukumberi, akaba umwe mu barokokeye muri iki gice asobanura ko hari hari bariyeri ebyiri zatangiraga Abatutsi bashakaga kwihisha mu rufunzo.
Ati “Ntabwo twigeze tumenya ko hari imibiri y’abantu bacu kuko mu gihe habagaho gutoragura imibiri ku misozi tujya kuyishyingura hano ntabwo yahabonetse kuko hari igice giteye ubwoba na nyuma ya Jenoside, hari abiciwe aha hakaba n’abiciwe ku mihanda nyuma bakajya baza kujugunya imibiri yabo hano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, we avuga ko bakigorwa no kumenya amakuru kuko abenshi bari batuye muri iki gice batatanze amakuru nkuko bikwiriye.
Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40, abatuye muri uyu murenge bavuga ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!