Uwo mwana yabuze ku wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, umubyeyi we aramushakisha aramubura.
Batuye mu Mudugudu wa Murinzi mu Kagari ka Nyamagana ariko bikavugwa ko basanzwe bafitanye inzangano n’amakimbirane na bamwe mu baturanyi babo.
Bakomeje gushakisha uwo mwana kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022 basanga ari ku nkengero z’ikizenga cy’amazi yapfuye.
Abaturage bafashije umubyeyi we kumushaka nibo bamubonye bakeka ko yishwe n’umugizi wa nabi akamujugunyamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yavuze ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uwo mwana.
Yahumurije umuryango wagize ibyago avuga ko umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru gusuzumwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!