Uwo mukobwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022 ahagana saa Saba z’amanywa.
Bivugwa ko abaturage babonye atagitwite inda yari afite bakeka ko yayikuyemo batabaza ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yavuze ko bakimara kubwirwa ko yaba yishe uruhinja yabyaye bagiyeyo kureba ukuri kwabyo ku bufatanye na RIB.
Ati "Twagezeyo dusanga yishe uruhinja arutaba mu rutoki. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa."
Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!