00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Uko imiryango irenga ibihumbi 15 yafashijwe guhashya imirire mibi itera abana kugwingira

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 August 2020 saa 02:26
Yasuwe :

Imiryango irenga ibihumbi 15 yo mu Karere ka Ruhango yafashijwe guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyari cyugarije abana bayikomokamo, ifashwa gukora ibikorwa bitandukanye biyifasha kugikemura mu buryo burambye nayo ibigizemo uruhare.

Mu myaka yashize ahagana mu 2012 mu Karere ka Ruhango habarurwaga imiryango myinshi ifite abana bahuye n’imirire mibi bibatera kugwingira.

Ibyo batumye ubuyobozi ku bufatanye n’inzego zitandukanya bafatanya guhanga n’icyo kibazo kuko cyari kibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Abari bafite ikibazo cy’imirire mibi mu miryango yabo bakomoka mu mirenge icyenda igize ako karere, bashyizwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo bafashwe guhangana nacyo.

Imiryango 1017 yabumbiwe hamwe mu mashuri mbonezamirire; igera kuri 94 ishyirwa mu ngo mbonezamikurire; hashyirwaho amatsinda 504 yo kwiteza imbere na koperative 10; naho imiryango 11,170 igerwaho n’amatungo magufi yakomotse ku yatanzwe arimo ingurube 1161, inkwavu 763, ihene 2670, inkoko 668 n’intama 23.

Ibyo bikorwa byose byakozwe mu mushinga witwa Gimbuka wa Caritas Rwanda uterwa inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika, USAID.

Umunyamabanga wungirije wa Caritas Rwanda, Padiri Sewadata Yves, yabwiye IGIHE ko bakoze ibikorwa bitandukanye bagamije kunganira Akarere ka Ruhango mu kurwanya imirire mibi no kugwingira byari byugarije bamwe mu bana.

Ati “Twangiye mu 2012 twigisha ababyeyi kwita ku bana, tubabumbira hamwe tubatera inkunga ndetse tubaha n’ibyangombwa bashobora guheraho biteza imbere birimo amatungo magufi n’imbuto zo guhinga n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko ababyeyi bafashijwe no kwiyitaho igihe batwite kugira ngo bazabyare umwana umeze neza, abagabo batojwe kwita ku bagore babo igihe batwite no kubafasha kurera neza bana no kubashakira indyo yuzuye.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bigeze kugira abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi bavuze ko ahanini byaterwaga no kudasobanukirwa neza uko umwana akwiye kwitabwaho akiri muto.

Kabutumwa Béatrice ati “Mfite abana bane ariko umwe twabyaye bwa gatatu ni we wahuye n’imirire mibi. Ibiryo twari tubifite ariko ikibazo kikaba kumenya uko tubitegurira abana kuko twumvaga ko ibyo abakuru barya ari byo umwana na we akwiye kurya. Kugira ngo ave mu mirire mibi twamwitayeho tumutekera agakono k’umwana kagizwe n’ibiryo bifite intungamubiri.”

Uwihanganye Jean washakanye na Kabutumwa Béatrice avuga ko kimwe mu byateye umwana wabo guhura n’imirire mibi ari uko atitaye kuri nyina amutwite.

Ati “Byatewe n’uko nyina atiyitagaho ngo arye neza agire n’isuku nanjye ngahugira mu gushaka amafaranga simwiteho nk’umubyeyi utwite.”

Uyu muryango uvuga ko umaze kwigishwa uburyo bwo kurwanya imirire mibi, wafatanyije gushyira mu bikorwa izo nyigisho ku buryo nta mwana wabo wongeye kugira ikibazo.

Uwihanganye ati “Kuri ubu abana banjye mbaha amata, barya imboga n’imbuto, barya n’ibindi biryo nk’ibirayi n’imyumbati ndetse n’ibishyimbo kandi kuko mpinga n’ibigori bagomba kubona igikoma. Bibagirira akamaro kuko nta n’umwe wongeye guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye IGIHE ko umushinga Gimbuka wabafashije mu bikorwa byinshi bizamura imibereho myiza y’abaturage kandi bazakomeza kubyubakiraho bafasha n’abasigaye.

Ati “Nk’ubuyobozi tugiye gukomeza kubana n’abo baturage kuko hari aho bavuye hari hakomeye, hari n’ahobageze heza kugira ngo batere imbere kurushaho.”

Imibare yerekana ko mu 2015 abana bari baragwingiye mu Karere ka Ruhango kubera imirire mibi bari ku kigero cya 41%. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bwerekanye ko bagabanyutse bagera kuri 29.5%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko hari icyizere ko mu bushakashatsi buzakorwa ubutaha bazasaga baragabanyutse ku kigereranyo cyiza.

Usibye kurwanya imirire mibi, Gimbuka yakoze n’ibindi bikorwa birimo gufasha abana b’imfubyi mu myigire bahabwa amafaranga n’ibikoresho by’ishuri. Uwo mushinga wose washowemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,147,089,688.

Abafashijwe kurwanya imirire mibi mu miryango yabo bagaragaje bimwe mu bihingwa basigaye bahinga
Abahawe amatungo magufi boroje bagenzi babo kugira ngo nabo biteze imbere
Guhinga kijyambere biri mu byafashije abaturage guhangana n'imirire mibi
Umunyamabanga wungirije wa Caritas Rwanda Padiri Sewadata Yves yavuze ko bunganiye Akarere ka Ruhango mu kurwanya imirire mibi kuko babonaga ari ikibazo gikomeye
Uwihanganye n'umugore we Kabutumwa Beatrice bavuga ko bagize umwana wahuye n'imirire mibi kubera uburangare bagize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages