00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Polisi yataye muri yombi 28 bakekwaho ubujura barimo n’abagore

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 3 March 2025 saa 08:47
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 28 barimo n’abagore bakekwaho ibyaha by’ubujura n’ubufatanyacyaha mu bujura.

Bose bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa byo guhashya ubujura byakozwe mu gitondo cyo ku wa 2 Werurwe 2025, mu tugari n’imidugudu bitandukanye.

Mu Murenge wa Byimana hafashwe abantu 10 barimo abagabo batanu n’abagore batanu, mu Murenge wa Mbuye hafatwa abantu batanu b’abagabo na ho mu Murenge wa Kinazi hafatirwa abantu 13 b’abagabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi bose bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi za Byimana, Mbuye ndetse na Kinazi.

Ati “Ubujura bakekwaho harimo kwamburira abantu mu nzira telefoni zigendanwa n’amasakoshi y’abadamu, gutobora inzu z’abaturage, harimo kandi n’ab’igitsinagore bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura aho bacumbikira abajura ndetse bakabika ibyo bibye.”

SP Habiyaremye yashimiye abaturage bakomeje ubufatanye mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha bagafatwa mu rugamba rwo kurwanya ibyaha no kubikumira.

Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

Uwahamijwe iki cyaha kandi, ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu batawe muri yombi harimo abagore batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .