Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kabagari mu Ruhango ku wa 20 Nzeri 2020. Mbarushimana Joseph ukomoka mu Karere ka Nyanza yakoze impanuka ahetse kuri moto Mukabideri w’imyaka 40 y’amavuko, akaba atuye mu Murenge wa Kabagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avugana na IGIHE yemeje ayo makuru ariko avuga ko hari gukorwa ipereza kuri iyo mpanuka, bityo byinshi kuri yo bizamenyakana ejo.
Yagize ati “Ayo makuru ndayazi ariko ukuri nyako kuramenyekana mu gitondo.”
Iyo moto yagwiriwe n’igiti yavaga mu Karere ka Karongi yerekeza mu Murenge wa Kabagari wo muri Ruhango.
Mukabideri wayikomerekeyemo ari gukurikiranywa n’abaganga mu Bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango. Umurambo wa Mbarushimana Joseph na wo wajyanywe mu buruhukiro by’ibyo bitaro.
Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kuri iyo mpanuka kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Hashize iminsi hatangiye igikorwa cyo gusarura ibiti byo ku muhanda mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo kuko bishaje.
Mu 2015 igiti cyo ku muhanda cyarigushije kigwira ishuri ribanza rya Muhororo mu Karere ka Huye, gisenya inyubako imwe igizwe n’ibyumba bitatu, ariko nta muntu cyahitanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!