00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Minisitiri Mbabazi yakebuye urubyiruko rwishora mu businzi n’abakobwa biyambika ubusa

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 13 August 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi yakebuye bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi by’umwihariko abakobwa abanenga imyambarire itabubahisha.

Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, mu birori byabereye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 12 Kanama 2022.

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko guharanira ibyabateza imbere bakoresheje amaboko anenga abishora mu businzi bigatuma bangiza ejo habo heza.

Yakomeje avuga ko abafite utubari badakwiye kureka abakiri bato ngo bahabwe ibisindisha kuko ntaho igihugu cyaba kigana. Yibukije ko buri muntu wese winjiye mu kabari akwiye kwerekana indangamuntu ndetse n’abategura ibirori mu ngo n’ahandi banywera inzoga bakwiye kurinda abana.

Yagarutse ku bakobwa badukanye ibyo kwambara mu buryo ‘bushotora’ ababareba. Ati"Hari abakobwa basigaye barihangishijeho kwambara imyenda itabahesha icyubahiro ndetse ikaba yanashotora ababareba noneho ugasanga aragenda amanura nk’aho yayambaye atazi ko ari migufi. Mukwiye kwambara neza mukikwiza bakobwa, naho abahungu bo ubona ibyo kumanura amapantaro bigenda bicika.”

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Iradukunda Alodie yavuze ko urubyiruko rufite amaboko yo kubaka Igihugu mu gihe akoreshejwe neza ariko asaba ko bakomeza kugaragaza imyitwarire myiza.

Niyigena Didacienne na Rugwiro Etienne babwiye IGIHE ko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’abakobwa biyambika ubusa baba barananiranye n’iwabo mu ngo ababyeyi batabavuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko urubyiruko rushimirwa ibikorwa rukora harimo no gukeburana ku bibazo bishobora kurugwirira, abibutsa ko kwishora mu birusubiza inyuma byanabangiriza ejo habo heza.

Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko watangiye kwizihizwa mu 1999. Muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti "Ubufatanye bw’Abakuru n’Abato mu kubaka u Rwanda twifuza."

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco,Mbabazi Rosemary yasuye urubyiruko rwahawe akazi ko gutunganya imihanda
Minisitiri Mbabazi ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa by'urubyiruko mu Karere ka Ruhango
Minisitiri Mbabazi aramukanya n'umwe mu bafite ibikorwa byo gukora inkweto
Ibikorwa by'ubukorikori biri mu byamurikiwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe
Urubyiruko rwahawe ubutumwa burushishikariza kwirinda ibibyobyabwenge n'ubusinzi
Urubyiruko rufite imishinga yatewe inkunga
Umuyobozi mukuru wa BDF, ikigo gitera inkunga imishinga y'urubyiruko n'abagore,Vincent Munyeshyaka
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi ageza ubutumwa ku bitabiriye ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney
Urubyiruko rwahuriye mu bikorwa by'amaboko bitegura kubakira abatishoboye

Amafoto: Djasiri Shumbusho


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages