Ruhango: Imidugudu yarangije kwishyura mituweli 100% yahembwe, ikiri inyuma irakeburwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Imidugudu 17 yo mu Karere ka Ruhango yamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane wa 2020-2021 ku kigero cya 100% yahawe ibihembo mu rwego rwo kuyishimira no kuyishyigikira, naho ikiri inyuma mu kwishyura irakeburwa isabwa kubyihutisha.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, aho mu midugudu 533 igera kuri 17 ari yo yahawe ibihembo birimo amagare n’amafaranga kuko yahize indi mu kwishyura kare.

Imirenge ya Bweramana, Mwendo na Byimana ni yo iza imbere kuko ifite imidugudu 17 yamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mbere ya Nyakanga 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko bateguye igikorwa cyo guhemba imidugudu yesheje umuhigo neza mu rwego rwo kuyishimira no kuyishyigikira ariko hagamijwe no guhwitura iyasigaye inyuma.

Ati “Turifuza ko kugera ku ya 30 Kamena buri muturage azajya aba yamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, turi gutsinda kwishyura ariko ntabwo turagera ku ntambwe twifuza ni yo mpamvu twifuza ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.”

Imidugudu yahawe amagare ni itatu ariyo uwa Bukomero mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana; uwa Vugiza mu Kagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye; n’uwa Nyarunyinya wo mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana.

Indi midugudu isigaye yahawe urupapuro rw’ishimwe (certificate) n’ibahasha irimo 10.000 Frw.

Umuyobozi w’umudugudu wa Bukomero, Ngiruwonsanga Vital, nyuma yo guhabwa igare yavuze ko bimushimishije kandi bimuteye umurava mu kazi ke. Yasobanuye ko kugera ku muhigo byatewe n’imikoranire myiza n’abandi bayobozo ndetse no kwegera abaturage.

Ati “Dufite amatsinda ya Mituweli twiteguye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twamaze kwishyura amafaranga y’umwaka utaha ku buryo nta na rimwe umudugudu wacu uzigera usubira inyuma kuko iyo wahembwe uba ugomba kugaragariza uwaguhembye ko utahembewe ubusa.”

Kugeza ubu Akarere ka Ruhango kageze ku ijanisha rya 89.1 mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko umaze gutangwa n’abaturage 297,484 muri 333,733 bagomba kuwishyura.

Imirenge ine iri imbere ni Kinihira iri kuri 93.6%; Mwendo kuri 93.2%; Byimana na 92.3% ndetse na Ntongwe igeze kuri 92.3%.

Imirenge itatu ya nyuma ni Ruhango iri kuri 85.0%; Mbuye kuri 87.1% na Kinazi igeza kuri 87.4%.

Abayobozi ku nzego zose basabwe kunoza imikoranire no kurushaho kwegera abaturage
Bahawe ibihembo birimo amagare n'amafaranga
Imidugudu yishyuye umusanzu wa Mituweli mbere y'iyindi yashimiwe
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye imidugudu yesheje umuhigo neza asaba ikiri inyuma kwihutisha igikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko bifuza ko nta mudugudu n'umwe usigara inyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .