Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gushyiraho ihuriro rigizwe n’abayobozi ku nzego z’ibanze ndetse n’abahoze mu buyobozi kugira ngo bafatanye mu rugamba rwo kunga abanyarwanda no gukomeza kubabanisha neza.
Iri huriro rigomba kuba mu turere twose tw’igihugu ndetse no ku mirenge yose, ribumbiye hamwe abayobozi bose bo ku nzego z’ibanze, abahoze ari abayobozi, inyangamugayo za gacaca, abunzi, abarinzi b’igihango n’abandi bagira aho bahurira n’inshingano zo kuyobora.
Ubwo mu Kerere ka Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2017 hatangizwaga iryo huriro hagaragajwe ko kari mu turere dutandatu tuza inyuma mu bumwe n’ubwiyunge, abayobozi bako n’abagatuye basabwa kugira icyo bakora.
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, ari na we wafunguye ku mugaragaro iryo huriro yavuze ko ari ahantu heza bazajya batangira ibitekerezo bakarebera hamwe ibibazo bihari bakabikemura hakiri kare.
Dr Ndimubanzi ati “Ni itsinda rizajya ritangirwamo ibitekerezo kandi rihuza n’ibindi bikorwa bikorerwa mu Karere, abarigize bazajya bahura bungurane ibitekerezo basesengure ibibazo bihari babishakire n’umuti. Abagize iri huriro turabasa kugira umurava bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo bakabikemura”.
Bamwe mu bantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye icyo gikorwa batanze ibitekerezo berekana ahari ibibazo bikwiye kwibandwaho mu gukomeza kunga abanyarwanda no kubabanisha neza, hagamijwe kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bagarutse ku kibazo cy’ubukene basaba ko cyitabwaho bukarandurwa.
Eularie Mukarugambwa, umuhinzi mworozi yagize ati “Reka rero mbabwire umuti w’ubumwe n’ubwiyunge bwo mu Karere kacu hasi hano mu cyaro, (…) nta kindi kibazo kiri mu baturage, ubukene bucogoye abantu bose bakabona icyo barya, twakwirirwa twibyinira. Ariko iyo umuntu yaburaye aricara akabwira abana ati ‘ubu kuba mushonje ni uko papa wanyu bamwishe’, undi nawe akavuga ati ‘bana banjye kuba mushonje ni uko papa wanyu afunze’, ni ibyo ngibyo byibera ku mashyiga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, François Xavier Mbabazi yavuze ko hakiri imbogamizi y’imyumvire ya bamwe mu baturage ikiri hasi ituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho uko byifuzwa, bityo ngo iryo huriro baryitezeho gukemura icyo kibazo.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwashyizwe ahagaragara mu Ukuboza 2015, bwagaragaje uturere dutandatu tugomba gushyirwamo ingufu, kuko tugifite bamwe mu baturage bakibona mu ndorerwamo y’amoko.
Utwo turere ni Nyanza, Ruhango, Gasabo, Musanze, Rubavu na Nyagatare, aho inzego zitandukanye zasabwe gushyira ingufu mu kureba ibibazo bihari no kubishakira umuti.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigereranyo cya 92.5% buvuye kuri 82,3% yo muri 2010.
Ihuriro ryatangijwe mu Karere ka Ruhango rifite intego igira iti “Ndi Umunyarwanda muzima, ukunda igihugu n’abagituye, uharanira kwigira no kwihesha agaciro”.



















TANGA IGITEKEREZO