00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Hamaze guterwa ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 11 mu mushinga wo gukumira ubutayu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Mu mirenge ine iherereye mu gice cy’Amayaga mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa ibiti bitandukanye harimo iby’imbuto ziribwa, mu rwego rwo gukumira ubutayu no kwimakaza imirire myiza mu muryango.

Ibyo biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, hagamijwe gukumira ko kiba ubutayu kuko inyigo yerekanye ko hakwiye kugira ikihakorwa byihuse.

Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko uwo mushinga ukorera mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi na Mbuye kandi mu mwaka ushize hakozwe byinshi.

Yagize ati “Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250, twateye amashyamba mashya dutangira no kuvugurura asanzwe ndetse no kubungabunga inkombe z’imigezi, hakabaho no gutera ubwatsi bw’amatungo.”

Mu biti batera higanjemo iby’imbuto ziribwa mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza, kubona amafaranga ku baturage no kurwanya isuri.

Ati “Tumaze gutera ibiti by’imbuto ziribwa hafi ibihumbi 11 harimo imyembe, avoka n’ibindi. Ubu ngubu umubare wabyo turimo kuwongera kuko tugomba gutera ibiti birenga ibihumbi 30 nabyo birimo iby’imbuto ziribwa.”

Rusiribana yavuze ko mu mwaka wa 2021/2022 bazaca imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 780 ari nako babungabunga inkombe z’imigezi kuri hegitari 20 ndetse batere n’ibiti ku mihanda kuri hegitari 118.

Ati “Mu mwaka ushize twateye ibiti ku nkengero z’imigenzi kuri hegitari 19 no ku muhanda dutera ibiti kuri hegitari 115.”

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga.

Mukagatera Vicencia wo mu Murenge wa Mbuye ati “Ingemwe z’ibiti twahawe zamaze gufata ku buryo mu minsi iri imbere nta suri izongera kudutwarira ubutaka kandi tuzajya tubona n’ibiti byo gushingirira ibishyimbo. Ikindi baduhaye ni ubwatsi bw’amatungo kandi bwo bwatangiye gukura. Njyewe bantereye ibiti 40.”

Habimana Félicien yishimira ko ibiti bahawe bya gereveriya n’iby’imbuto biri gukura neza.

Ati “Gereveriya ni igiti kitona kandi gitanga umusaruro mwiza kuko tuzajya dukata amashami yazo tuyashingirize ibishyimbo. Baduhaye n’ibiti by’imbuto birimo avoka n’imyembe kandi biri gukura neza.”

Usibye gufata ubutaka no gukumira isuri, ibiti bateye bivangwa n’imyaka bizafasha mu kuzana igicucu gituma ibimera bituma ndetse no gukumira umuyaga kandi amababi yabyo ni ifumbire.

Imibare yerekana ko mu mu Karere ka Ruhango abahawe akazi muri uwo mushinga mu mwaka ushize bagera ku gihumbi naho abakoramo kuri ubu ari 900.

Ntawurutwashakwa Clotilde yagize ati “Uyu mushinga wangiriye akamaro kuko nahawe akazi mbasha kugura amategura nsakara inzu yanjye. Nakoraga akazi ko gutera ibiti n’urubingo ndetse n’imigano. Ku munsi nkorera amafaranga igihumbi.”

Mukantibiramira Espérance na we yishimira ko yahakoreye amafaranga abasha kuvuza umugabo we no kwivana mu bukene agura ibyo umuryango we ukeneye.

Abaturage basabwe kwita ku biti bimaze guterwa kugira ngo bikure neza kandi bibutswa no kujya basibura imirwanyasuri yacukuwe kugira ngo itarengerwa n’itaka.

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga
Gereveriya ni igiti bishimira kuko kitona kandi gitanga igicucu mu murima imyaka ikera neza
Ibi biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu gice cy'Amayaga
Ibiti baterewe basabwe kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro
Mu biti baterewe harimo n'iby'imbuto ziribwa
Mu mirenge ine yo mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa ibiti birimo n'ibivangwa n'imyaka
Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250 mu Karere ka Ruhango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .