Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, Idrissa Bihezande yatawe muri yombi akurikiranyweho gusarura ishyamba rya Leta atabiherewe uburenganzira.
Amakuru agera kuri IGIHE ni ay’uko Idrisa Bihezande yafashwe na Polisi y’Igihugu kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CSP Hubert Gashagaza yavuze ko akurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta nta burenganzira abifitiye, akangiza ibidukikije.
Ati “ Yatemye ishyamba rya Leta ku buso bwa hegitari ebyiri. Yabikoze mu buryo budatangiwe ibisobanuro.”
Uhamwe no gutema ishyamba rya Leta; ahanwa n’ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 na miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO