00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Baribaza iherezo ry’umushinga wo kubaka gare igezweho

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 20 February 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Abaturage batuye n’abagenda mu Mujyi wa Ruhango basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kubasobanurira aho umushinga wo kubakirwa gare ijyanye n’igihe bijejwe mu myaka ine ishize, ugeze.

Ibi bije nyuma y’uko abikorera 55 bo mu Karere ka Ruhango bibumbiye hamwe mu cyitwa Ruhango Investment Company mu 2022 bakoze umushinga wo kubaka gare igezweho mu mujyi wabo, haza no gutangizwa imirimo yo kuyubaka ariko iza kudindira burundu ari na cyo gituma abaturage bibaza amaherezo yawo.

Uwo mushinga kandi wanamurikiwe uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasuraga akarere ka Ruhango muri Mutarama 2022, anashyiraho ibuye ry’ifatizo mu gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kuyubaka.

Abaturage batuye n’abagenda mu Mujyi wa Ruhango bibaza icyaba cyarabaye kugira ngo imirimo yo kubaka iyi gare ihagarare. Bagaragaza ko kutagira gare bituma uyu mujyi udasa neza bikanadindiza iterambere ryawo.

Kuri ubu ahari gare ya Ruhango, igice kinini ni ibisambu, ahandi ni imbuga isanzwe ku buryo aho wavuga hakoze neza ari agace gato gahagararamo imodoka.

Mu kiganiro bamwe muri aba baturage bagiranye na RBA, ku wa 19 Gashyantare 2025, basabye ko ubuyobozi bw’akarere bwababwira impamvu y’idindira ry’uwo mushinga wo kubakirwa gare, kuko bahura n’ingorane nyinshi zirimo no kunyagirwa n’imvura.

Bavuga ko gare ihari itajyanye n’igihe, ikaba idashobora gutanga serivisi nziza ku bagenzi. Bamwe mu baturage bagaragaza ko bategera ahantu hatagira aho kwicara cyangwa aho kwikinga izuba, bikaba bibagiraho ingaruka cyane cyane ababyeyi bafite abana bato.

Umwe yagize ati “Iyo imvura iguye turanyagirwa, izuba naryo rikatwica, ntaho kwicara tugira kandi bavuga ngo Ruhango icyeye, Turasaba ko batwubakira gare igezweho ikaba Ruhango icyeye koko.”

Abamotari na bo bavuga ko babangamiwe kuko badafite aho bahagarara heza.

Umuyobozi wa ‘Ruhango Investment group’ ifite uruhare runini mu kubaka iyi gare, Uwayisaba Jacques yavuze ko batangiriye ku mushinga wo kubaka inzu igeretse izafasha abaturage mu gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yakomeje avuga ko uyu Munsi iyi nzu igeze kuri 50%, imirimo yo kwagura gare ya Ruhango nayo izahita ikomeza.

Ati “Kuvuga ko imirimo yatinze, yego ni byo, ariko byatewe no gukomeza gushaka ubushobozi, ikindi iriya nzu twubatse iri mu bice bigize umushinga wa gare, hanyuma niyuzura hazakomeza kwagura ibindi bikorwa birimo na gare.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwiteguye gukomeza gufatanya n’abikorera kugira ngo imirimo izasozwe vuba, dore ko ari imishinga izatwara arenga miliyari 2 Frw.

Umushinga wo kubaka Gare ya Ruhango uhuriweho n’abikorera bo muri aka karere ka Ruhango bibumbiye muri ‘Ruhango Investment Company’ ifitemo imigabane ya 65% n’Akarere ka Ruhango gafitemo 35%.

Abaturage basabye ko imirimo yasubukurwa vuba kugira ngo babone gare igezweho kandi ko byafasha ubucuruzi bwabo, bikongera imirimo ku batuye mu mujyi wa Ruhango.

Umujyi wa Ruhango nta gare igizweho ugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .