Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, mu gikorwa cy’ubukanguramba bigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyabereye mu Murenge wa Ruhango kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022.
Yavuze ko kuva tariki ya 25 Ugushyingo 2022 batangiye iminsi 16 yo kurwanya no gukumira ihohoterwa rushingiye, igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa”.
Ubwo bukangurambaga babufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki ya Kigali n’Umuryango Umuhuza wazanyemo ubukangurambaga bwitwa ‘Wiceceka, amagana kumira ihohoterwa rikorerwa abangavu’.
Umuyobozi muri BK ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Kankindi Marine, yavuze ko abantu badashobora kugira umutuzo badafite ubuzima buzira ihohoterwa, abasaba ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu.
Yavuze ko impamvu BK yinjiye mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango no hanze yayo ari uko ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kubaka igihugu cyiza.
Ati “Banki ya Kigali ni rudatangwa mu iterambere na rudasumbwa muri gahunda za Leta kuko nta baturage nta banki. Ni yo mpamvu rero kuri uyu mugoroba mubona twaje twese mu ntero imwe ivuga ngo wiceceka.”
Bamwe mu baturage bavuze ko impamvu mu miryango yabo hakigaragara ihohoterwa ari uko hari abakirwanira umutungo, abacana inyuma ndetse n’ubusinzi.
Musabyemariya Priscilla ati “Iyo abantu bamaze gushakana bumvikanye bakubaka urugo, iyo batangiye kugira amakimbirane yo kwikubira umutungo, umwe agatangira guhisha mugenzi we umutungo amaze kubona. Iyo guhishana umutungo byatangiye amakimbirane aratangira mu rugo n’ihohoterwa rikuririraho.”
Undi muturage yagize ati “Iyo abashakanye batangiye kutizerana bagacana inyuma, umugore agaca inyuma umugabo cyangwa umugabo agaca inyuma umugore, amakimbirane aratangira ntibumvikane bagatangira guhohoterana.”
Mu biganiro byatanzwe n’abarimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’Igihugu, hagaragajwe ko urugo rurimo amakimbirane n’ihohoterwa rudashobora gutera imbere.
Hagaragajwe kandi ko ihohoterwa ribera mu ngo hagati y’abashakanye rigira ingaruka mbi cyane ku bana kuko usanga bahura n’ihungabana, bakava mu ishuri bakajya mu muhanda kuzerera.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yashimiye Banki ya Kigali umusanzu itanga mu gukumira ihohoterwa.
Yagize ati “By’umwihariko turashimira BK yaje ihagarariwe na Kankindi Marine; kugira ngo dukore ubu bukangurambaga BK hari icyo yakoze cyiza cyane bafatanyije n’Umuhuza nta n’ubwo ari ibi bikorwa gusa barimo, ni ubukanguramba yego ariko hari no kwigisha impande zose.”
Yavuze ko mu munsi iri imbere abaturage bazumva amajwi aranguruye mu mirenge yose agamije gukangurira abantu kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Rero bafatanyabikorwa bacu beza mwakoze cyane kandi n’ibikorwa bindi bisigaye turi kumwe.”
Abaturage bibukijwe ko igihe hari aho babonye ihohoterwa bagomba kwihutira ku bimenyesha ubuyobozi kugira ngo rikumirwe hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!