Uwo mugabo w’imyaka 38 akekwaho kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko witwa Mukeshimana Clementine.
Babanaga mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Nyamagana. Bari bamaze kubyara abana babiri.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi avuga ko uwo mugabo yakubise umugore we ntibyahita bimenyekana.
Ati "Bari basanzwe bagirana amakimbirane bakarwana. Yaramukubise yahukanira kwa sebukwe nabo baraceceka. Nyuma rero yaje kuremba bamujyana kwa muganga agezeyo yitaba Imana."
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko amakuru bafite avuga ko uwo mugabo yakubise umugore mu ijoro ryo kuwa 10 Kamena 2022 kubera amakimbirane yo mu rugo bari bafitanye.
Ati "Iby’urwo rugomo byakomeje guhishirwa n’uyu muryango kugeza ubwo ku munsi w’ejo kuwa 12 Kamena 2022 umugore yagiye kwivuza, nyuma yitaba Imana. Ku ikubitiro dushobora gukeka ko urwo rugomo ari yo ntandaro y’uru rupfu, ariko ibi twabirekeye inzego."
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kumvikana, kwihanganirana mu gihe hari uwakoshereje undi, kuganira ku bibazo iyo byabaye, no kwirinda ibyaha.
Kugeza ubu uyu mugabo ukekwa afungiye kuri station ya RIB ya Ruhango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!