Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2025 mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango, ubwo umwe mu baturage bo muri aka gace yanyuraga aho abo basore bari bamaze iminsi batwikira amakara, akababona baryamye hejuru y’icyokezo cy’amakara.
Amakuru akomeza avuga ko uyu muturage yateye intambwe akabegera yabanyegeganyeza agasanga umwe yashizemo umwuka, naho mugenzi we ari gusamba; maze agahita abahururiza ngo batabarwe, uwari ukiri muzima ajyanwa mu bitaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko icyo cyokezo kiri mu kabande ahantu hakonja cyane, bigakekwa ko abakirariraga bagize imbeho nyinshi bakajya kucyotaho badatekereza ingaruka byabagiraho.
Ati “Hano mu Byimana ntabwo umwuga wo gutwika amakara uhamenyerewe, abakoraga aka kazi ko gutwika amakara ni na bo bayarariraga, birakekwa ko bari bagiye kota umuriro bikabaviramo urupfu rw’umwe kubera kubacura umwuka.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko undi wasanzwe yanegekaye yajyanywe ku Bitaro bya Gitwe, ubu akaba ari koroherwa, mu gihe iperereza kuri urwo rupfu na ryo rigikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!