Mukashyaka w’imyaka 61, wari utuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Masango, Segiteri ya Rwankuba, avuga ko Jenoside yabaye abyaye kane, ariko abana batatu n’umugabo we Kayigi Emmanuel bakicwa.
Uyu mubyeyi, nyuma yo guhekurwa na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yahunganaga n’abana be ku ivuko bakahicirwa bigizemo na se ndetse na musaza we; ubu yaranzwe iwabo kuko yabashinje, mu gihe n’aho yashatse bashize, kandi n’aho aba akaba afitanye inzigo n’abaturanyi kuko bamwiciye benewabo n’umugabo we akabashinja, ibyo avuga ko bituma ahohoterwa mu buryo bwinshi.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukashyaka yagaragaje ko abayeho mu buzima bubi, kuko uretse ibikomere byo kubura abe bigizwemo uruhare n’abakamurengeye, ahanganye n’itotezwa rikomeye aterwa.
Ati “Aho nashatse barashize! Noneho, abishe umugabo wacu n’abana be, abishe mabukwe, mukeba wanjye, bose ni njye twaburanye, kandi ni abaturanyi banjye urumva ko batankunze. Aho navutse bariho ariko ntibanyumva, ubu nabaye ikivume mu muryango, banyise igisiga cy’urwara rurerure, bangize igicibwa.”
Mu gukomeza kwirwanaho, Mukashyaka yakomeje gutwaza n’umwana umwe yarokoye, ariko ubuzima ntibwamuhira kuko nyuma ya Jenoside gato yaje gufatwa ku ngufu aterwa Sida, ndetse anarwara kanseri y’inkondo y’umura.
Ibi byatumye ubuzima burushaho gusharira, byiyongeraho no kuba mu nzu ishaje cyane ku buryo ahorana ubwoba ko izamugwira.
Avuga ko yorojwe inka inshuro nyinshi, ariko mu bihe bitandukanye ayo matungo bakayica bayateye ibyuma, andi bakayiba.
Muri Gashyantare 2025, na bwo abantu atamenye bagarutse kumwiba inka yaherukaga korozwa, bituma afata icyemezo cyo kujya ayiraza mu nzu, by’amaburakindi, yatakambira ubuyobozi ngo bumwimure ntibumwumve vuba, byose bikarushaho kumushegesha umutima.
Mu gahinda kenshi ati “Ahantu mba hateye agahinda, ba bandi [natangiye amakuru] iyo bumvise aho mba banyishima hejuru. Ubu ndarana n’inka n’ihene mu nzu kubera umutekano muke, ndacyatotezwa, mbese ntaho ndi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uyu mubyeyi bakizi anemera koko ko inzu ya Mukanshyaka ishaje, ndetse ko ari ari ku rutonde rw’abagomba guhabwa icumbi rimubereye bidatinze.
Yanavuze ko kuri ubu ahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi kugira ngo imusindagize, ashimangira ko kuba afite uburwayi bukomeye bagiye kurushaho kumwitaho bakajya banamushakira amafaranga y’urugendo igihe agiye kwivuza.
Ati “Asanzwe ari ku rutonde rw’abazubakirwa, kandi turanamuhumuriza ko bigiye kwihutishwa, turamwizeza ko ingorane ze zigiye gushakirwa ibisubizo.”
Uyu muyobozi yanavuze ko kibazo cy’umutekano we kidakwiye kumuhangayikisha kuko inzego zose ziwitayeho, ati ‘nahumure’.
Indi nkuru bifitanye isano: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-yahembye-interahamwe-zishe-abuzukuru-be-agahinda-ka-mukashyaka




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!