00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abivuriza n’abakorera ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru barinubira ibura ry’amazi rituma n’abaganga bajya kuvoma

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 August 2024 saa 11:29
Yasuwe :

Abivuriza n’abaganga bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru kiri mu Kagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi kandi akenerwa cyane mu byo bakora, aho abarwayi ndetse n’abaganga ubwabo bibasaba kujya kuyavoma mu kabande kugira ngo barebe ko banoza isuku.

Amateka y’iki Kigo Nderabuzima cya Gishweru agaragaza ko kimaze igihe kirekire kitagira amazi mu buryo buhamye, aho bamwe mu bagikoreyemo kuva kera bavuga ko imyaka hafi 30 yihiritse bataka ibura ry’amazi rya hato na hato ariko ikibazo ntigikemuke.

Abahivuriza ndetse n’abaganga bahakorera bavuga ko umuyoboro w’amazi ukomoka i Mushubati mu Karere ka Muhanga umaze igihe kirekire warangiritse, ibituma bajya kuvoma amazi mu kabande kugira ngo barebe ko bagerageza kwita ku isuku, ibintu bahamya ko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Umwe mu baganga uhamaze imyaka myinshi, yavuze ko amazi yabo adashobora kurenza iminsi ibiri mu cyumweru adapfuye.

Ati’’ Aya mazi amaze imyaka hafi 30 apfuye, bikatugiraho ingaruka twe nk’abaganga ntitubone uko dukaraba. Mu gitondo mbere y’uko dutangira kuvura turabanza tukajya kuvoma, kugira ngo dukarabe kandi tubone n’amazi yo gukoresha muri serivisi dutanga.’’

Ni ikibazo kigera no ku barwayi bagana iri vuriro biganjemo ababyeyi baje kubyara kuko ngo bigorana kubakorera isuku iyo babyaye.

Umwe mu barwaza yagize ati “Murabizi ko umugore wabyaye aba akeneye amazi menshi ngo akore isuku, hano rero kugira ngo ayabone bisaba kuyagura kandi ijerikani igura 500Frw.’’
Uyu murwaza akomeza avuga ko n’ukeneye kunywa ikinini bimusaba kwigurira amazi kuko nta bundi buryo buba bushoboka.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gishweru, Mukantabana Marie, avuga ko ibura ry’aya mazi rigira ingaruka no mu bice bihana imbibi n’iri vuriro kuko 80% by’abarwayi babagana baba barwaye indwara zikomoka ku mwanda, aho ahera asaba ko iki kibazo cyakwitabwaho n’ubuyobozi kigakemuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nabwo ntibuhakana ubukana bw’iki kibazo ndetse bunemera ko bumaze igihe bukizi neza kandi ko buri mu biganiro n’Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura,WASAC ngo bagikemure mu buryo burambye.

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney ati’’Turabizi ko iki kibazo gihari,turimo turagishakira igisubizo kugira ngo tuhasane, turimo turavugana na WASAC ndetse n’Akarere ka Muhanga amazi akomokamo, kugira ngo twumvikane uburyo abashinzwe uriya muyoboro, twafatanya mu kuwusana maze bongere babone amazi.’’

Amakuru ava mu baturage avuga ibura ry’aya mazi i Gishweru n’ibindi bice byegeranye rikomokoka akenshi ku mugezi witwa Biguramo uyu muyoboro wambukiranya, ukunda guca amatiyo atwara amazi, ndetse ayandi akagenda yangirikira mu nzira kubera urugendo rurerure akora.

Uretse iki Kigo Nderabuzima cya Gishweru kandi, Akagari ka Mutara giherereyemo kanabarizwamo ibigo by’amashuri nka TSS Mutara na GS Mutara, tutibagiwe n’ibindi bigo by’amashuri abanza nabyo bikeneye amazi.

Kuri ubu, Akarere ka Ruhango kageze kuri 80% mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage, gusa hari amakuru IGIHE yamenye ko hari ibikorwa byo gukomeza kwagura ibyo bikorwa binyuze mu mishinga 4 iri gukorwa irimo kwagura umuyoboro wa Ruhango-Ntongwe wa 76Km, uwa Nkomero-Kinihira wa 74Km, ndetse no gusana umuyoboro wa Shyogwe-Mayaga, izaha amazi abaturage bashya basaga ibihumbi 60.

Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze kandi ko hari amasoko yatangiye yo kubaka inganda 2 zitunganya amazi zigiye kubakwa na WASAC, rumwe hagati ya Nyanza na Ruhango rwitwa Busogwe n’urundi ruzubakwa muri Muhanga rwitwa Kagaga, zikazasiga ibice bya Ruhango bisigaye ku mazi meza 100%.

Imiyoboro y'amazi ndetse n'ubukarabiro bwo kuri CS Gishweru akenshi buba bwarakakaye cyane cyane mu bihe by'izuba
Abagana n'abakorera ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru bababazwa cyane no kutagira amazi kandi ari ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .