00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abishyuriwe na Banki ya Kigali basabwe kwitura ineza bagiriwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 14 December 2023 saa 05:46
Yasuwe :

Abakobwa 78 babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe mu Karere ka Ruhango baravuga imyato Banki ya Kigali binyuze muri BK Foundation yabagaragarije urukundo ikabagenera inkunga y’amasomo y’imyuga binyuze mu muryango Umuhuza.

Aba bakobwa bafashijwe kwiga mu gihe basaga n’abatangiye kwitakariza icyizere kubera kubyara imburagihe bakiri abana ariko ubu bamwenyuye kuko babona imbere habo hazaba heza.

Ni ubutumwa bagarutseho ku wa 13 Ukuboza 2023, ubwo bagezwagaho impamyabushobozi zabo nyuma y’umwaka biga amasomo y’ubudozi no gutunganya imisatsi.

Niyomufasha Esther wo mu Murenge wa Ntongwe, yavuze ko nyuma yo guterwa inda afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabanje kwiheba yumva ko byose birangiye.

Nyuma yo guhabwa ubufasha n’Umuryango Umuhuza ku nkunga ya Banki ya Kigali binyuze muri BK Foundation, yigaruriye icyizere, anahabwa amahirwe yo kwiga imyuga, aho yamenye kudoda kandi yiteguye kujya ku isoko ry’umurimo.

Ati "Nkimara guterwa inda nahise numva niyanze, numva ko nta buzima mfite ariko nyuma yo kumenya Umuryango Umuhuza, nigaruriye icyizere bansubiza mu ishuri none ubu ndi umudozi w’umunyamwuga."

Iragena Florence wo mu Murenge wa Kinazi wize gutunganya imisitsi, na we afite amashimwe ku Muryango Umuhuza na Banki ya Kigali bamuhaye inyunganizi agasubukura amasomo ye, nyuma yo kubyara imburagihe.

Yagize ati "Ubu ndashima kuko namenye gusuka, nzi gusuka dreads, namenye gutunganya imisatsi, kudefiriza, kandi byose nabyigiye aha muri TVET Ntongwe. Ubu niteguye kujya ku isoko ry’umurimo maze nkagira imibereho myiza.’’

Iragena watereranywe n’uwo babyaranye, avuga ko ikibazo we na bagenzi be basigaranye ari ukuzabona ibikoresho byo gutangira kwikorera kuko n’ubusanzwe bavuka mu miryango itishoboye.

Yasabye guhabwa ubufasha bw’ibikoresho kugira ngo bajye gushyira mu bikorwa ibyo bize bibahe umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid karangwayire, yavuze ko intego zabo ari umuryango uteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyo twifuriza aba barangije ni uko bashaka imirimo, bakanayihanga maze na bo bakazafasha bagenzi babo bababaye mu gihe kiri imbere kugira ngo iyi porogaramu tuzakomeze kuyigeza ahantu henshi hashoboka.’’

Yakomeje avuga ko ku cyifuzo bagaragaje cyo guhabwa ibikoresho bagihaye agaciro kandi ko bazakomeza kubabera abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza muri Ruhango, Alphonsine Mukangenzi, yasabye abasoje amasomo kubakira ku bumenyi bahawe bakagaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abatarabashije kwiga.

Yabibukije ko ubusanzwe kwiga bigira ikiguzi kuko kuba amashuri ahari bitavuze ko buri wese yahita yinjiramo ngo yige atishyuye.

Abasaba ko ishimwe bakwitura Banki ya Kigali yabishyuriye ishuri ubu bakaba bafite umwuga nta rindi ritari ukwiteza imbere na bo bakayibera abakiliya beza.

Yagize ati “Bakobwa beza rero, aho imfura zisezeraniye ni ho zihurira. Ubu mugiye kujya ku murimo, amafaranaga aze, namwe icyo muzabitura, ni ukugira amakonti muri Banki ya kigali.’’

BK Group irimo ibigo bitanu ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Tech House, BK Capital na BK Foundation ari nacyo kigo gito kuko cyatangiye muri uyu mwaka wa 2023.

BK Foundation ifite intego yo gutanga umusanzu wayo wo gushyigikira abadafite ubushobozi, aho ifasha mu rwego rw’uburezi, guhanga udushya no kwita ku bidukikije.

Ubuyobozi BK Foundation buvuga ko muri uyu mwaka bakoresheje asaga miliyoni 900 Frw.

BK Foundation ikura ubushobozi mu bigo bine bya BK Group aho buri cyose gitanga 1% y’inyungu cyabonye.

Abarangije amasomo bagize umwanya wo kwerekana ibyo bize
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko bazakomeza gushyigikira abakobwa mu kurushaho kubateza imbere
Berekanye ibyo bigishijwe gukora
Abasoje amasomo bahawe impamyabushobozi
Imihigo ni yose ku basoje amasomo
Abakobwa 78 babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe mu Karere ka Ruhango baravuga imyato Banki ya Kigali binyuze muri BK Foundation yabagaragarije urukundo ikabagenera inkunga y’amasomo y’imyuga
Abafashijwe bahisemo gushyira imbaraga mu byo bakora, na bo bakiteza imbere
Abakobwa babyariye iwabo bishyuriwe na Banki ya Kigali basabwe kwitura ineza bagiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages